skol
fortebet

Abasore b’abakire b’I Dubai baciye ibintu kubera ubuzima bwo kwinezeza babanamo n’abakobwa benshi beza ndetse n’inyamaswa z’inkazi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 19, Jan 2019

Sponsored Ad

Itsinda ry’abasore b’abakire bo mu mujyi wa Dubai ryaciye ibintu kubera ubuzima bwo kwishimisha babamo bari kumwe n’abakobwa benshi beza ndetse bo kugira ngo batandukane n’abandi borora inyamaswa z’inkazi zirimo ibisamagwe n’izindi aho korora imbwa.

Sponsored Ad

Aba basore babaho mu buzima bwo kwinezeza gusa,buri kanya baba batemberera mu ndege zabo bwite,bagiye guhaha mu masoko akomeye ndetse bari kumwe n’abakobwa benshi bambaye ubusa.

Iri tsinda raciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto ryashyize hanze riri kumwe n’izi nyamaswa nyinshi ndetse n’abakobwa beza babaye bikini bari kubabyinira.

Aba basore bakurikirwa n’abantu ibihumbi 230 kuri Instagram,bagaragaje ko amafaranga batayabuze kubera amato akomeye bagendamo,indege zabo,amasoko bahahiramo ndetse n’inyamaswa z’inkazi batunze.

Abakobwa b’ibizungerezi baturutse hirya no hino ku isi bagana aba basore b’abakire bakabafasha kurya kuri aya mafaranga yababanye menshi cyane.

Aba basore b’abakire batavuzwe amazina barira mu mahoteri 2 akomeye I Dubai arimo Burj Al Arab na Atlantis The Palm.

Ku byerekeye imodoka,aba basore bazifata nk’umutako kuko ntibakunze kuzigendamo ahubwo bagenda mu ndege mu rwego rwo kwerekana ko ubuzima kuri bo ari ikintu cyoroshye.

Kubera ko baba bari kumwe n’abakobwa beza kandi benshi buri munsi,aba basore bakorerwa buri kimwe nabo ndetse byose babikora binezeza kubera amamiliyari batunze.











Ibitekerezo

  • Nibyo koko,Imana ishaka ko "twishima".Ariko isaba abasore n’inkumi "kwibuka" Imana mu gihe bakiri bato.Kubera ko "UBUTO" (Youth) ari ubusa nkuko Umubwiriza 11:10 havuga.Ejo bose bazaba bashaje,nta muntu ukibareba. Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa