skol
fortebet

Abaturage batuye mu mudugudu umwe bagiye inama bifotoza bambaye ubusa bose [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 05, Dec 2018

Sponsored Ad

Abaturage batuye mu mudugudu wa Iwade mu ntara ya Kent mu Bwongereza bakoze agashya bifotoza bambaye ubusa kugira ngo bakusanye amafaranga yo gutabara bagenzi babo barwaye.

Sponsored Ad

Aba baturage bagiye inama bahamagara ba gafotozi babafotora bambaye ubusa kugira ngo amafoto yabo azasohoke mu ndangagihe (Calendar),babone amafaranga yo kuvuza bagenzi babo barwaye indwara zikomeye.

Aba baturage bifotoje bambaye ubusa ndetse kuri ubu amafoto yabo yakwirakwiriye mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Abantu bagera kuri 24 bifotoje bambaye ubusa barrio abakoropa aborozi,abahinzi n’abandi bakora imirimo itandukanye.

Abafotoye aya mafoto azashyirwa muri iyi kalendari,nabo bifotoje bambaye ubusa kugira ngo batere inkunga aba baturage bafite umutima mwiza wo gufasha abababaye.

Laura Cheeseman wazanye iki gitekerezo cyi kwifotoza bambaye ubusa yavuze ko yabikoze atizeye ko bizakunda ariko akimara gushyira iki gitekerezo kuri Facebook bose bamubwiye ko biteguye kuyigaragaramo.

Ibitekerezo

  • Ibintu bisigaye bibera mu isi kera bitarabagaho,byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.
    Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Dushake imana mbere yuko uwo munsi uteye ubwoba uza.
    Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake cyane imana,twe guheranwa n’ibyisi gusa,kuko abibera mu byisi gusa,Imana ibafata nk’abanzi bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa