skol
fortebet

Iby’ ingenzi mu byaranze tariki 31 Nyakanga mu mateka

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Adolphe Hitler yasabye General Reinhard Heydrich ngo amuhe umwanzuro w’uburyo bakemura ikibazo cy’abayahudi babakoreye genocide, isomere n’ibindi byaranze uyu munsi mu mateka. Turi tariki ya 31 Nyakanga ni umunsi wa 212 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 153 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze iyi tariki mu mateka 432: Hatowe Papa Sixte III, asimbura Papa Célestin I 1358: Étienne Marcel yishwe n’abakomoka mu mujyi wa Paris nyuma y’uko yanze ko (...)

Sponsored Ad

Adolphe Hitler yasabye General Reinhard Heydrich ngo amuhe umwanzuro w’uburyo bakemura ikibazo cy’abayahudi babakoreye genocide, isomere n’ibindi byaranze uyu munsi mu mateka.
Turi tariki ya 31 Nyakanga ni umunsi wa 212 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 153 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze iyi tariki mu mateka
432: Hatowe Papa Sixte III, asimbura Papa Célestin I
1358: Étienne Marcel yishwe n’abakomoka mu mujyi wa Paris nyuma y’uko yanze ko ingabo z’Abongereza zinjira mu mujyi wa Paris.
1498: Christophe Colomb yavumbuye ikirwa cya Trinité.
1658: Aurangzeb yagizwe umwami w’abami w’Ubuhinde.
1894: Hatangiye intambara yahuje u Bushinwa n’u Buyapani
1913: Ibihugu byari bigize Balka byasinye amasezerano y’amahoro i Bucarest.
1941: Muri jenoside yakorewe Abayahudi izwi ku izina rya Holocaust, Adolf Hitler uzwi cyane nk’umunyagitungu ndetse n’uwakoze akanayobora iyi jenoside, yatanze itegeko asaba General Reinhard Heydrich kumushyikiriza icyegeranyo kigaragaza ibikenewe byose ngo habonerwe igisubizo cy’icyo yitaga ikibazo by’Abayahudi.
1954: Tunisie yahawe n’u Bufaransa kwigenga by’igice.
1958: Ibihugu by’u Bwongereza na Repubulika yishyize hamwe y’u Budage byasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’intwaro za kirimbuzi mu gihe cy’imyaka 10.
1991: Hasinywe amasezerano ya Start i Moscou hagati y’ibihugu by’Ubumwe bw’Abasoviyete n’Amerika agamije kugabanya intwaro z’ubumara ku kigero cya 30%.
2000: Moshe Katsav yatorewe kuyobora Isiraheli.
2006: Fidel Castro yatanze ubutegetsi bwa Cuba yaramezeho imyaka myinshi, abuha murumuna we, Raúl.
2008: Icyogajuru cya Phoenix cyemeje ko ku mubumbe wa Mars hari amazi.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:
1946: Bob Welch, umunyamuzika ukomoka muri Amerika.
1947: Hubert Védrine, wari minisitiri w’ ububanyi n’amahanga mu Bufaransa.
1965: J. K. Rowling, umwanditsi w’amafilime akaba n’umukinnyi wayo ukomoka mu Bwongereza.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki:
1944: Antoine de Saint-Exupéry, wakoraga akanatwara indege wanditse igitabo gikunzwe cyane cyitwa le Petit Prince.
1972: Paul-Henri Spaak, wabaye minisitiri w’intebe w’u Bubiligi inshuro eshatu na perezida w’inama nkuru y’umuryango w’abibumbye n’umunyamabanga mukuru wa Otan
1993: Baudouin I, umwami w’Ababiligi kuva 1951.
2009: Bobby Robson, Umwongereza wari umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa