skol
fortebet

Afrika y’Epfo: Umukobwa yasutse acide ku mukunzi we kubera gufuha

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Afrika y’Epfo yasutse acide ku muhungu bakundanaga kubera gufuha, kuri ubu yatangiye kuburanishirizwa mu gihugu cy’Ubwongereza aho ashinjwa icyaha cyo kwivugana uwari umukunzi we.
Berlinah Wallace ucyekwaho iki cyaba ngo yigeze kuvuga ati “Ntashoboye ku kubona nta wundi mukobwa uzakwegukana.’ Yasutse iyo acide kuri Mark van Dongen mu nzu iwe i Bristol, muri Nzeri 2015.
Ibi byabaye nyuma y’imyaka itanu yari ishize bakundana ariko bazagutandukana buri wese aca inzira ze. (...)

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Afrika y’Epfo yasutse acide ku muhungu bakundanaga kubera gufuha, kuri ubu yatangiye kuburanishirizwa mu gihugu cy’Ubwongereza aho ashinjwa icyaha cyo kwivugana uwari umukunzi we.

Berlinah Wallace ucyekwaho iki cyaba ngo yigeze kuvuga ati “Ntashoboye ku kubona nta wundi mukobwa uzakwegukana.’ Yasutse iyo acide kuri Mark van Dongen mu nzu iwe i Bristol, muri Nzeri 2015.

Ibi byabaye nyuma y’imyaka itanu yari ishize bakundana ariko bazagutandukana buri wese aca inzira ze.

Yapfiriye aho avuka mu Bubiligi nyuma y’amezi 15 asutsweho iyo acide, hakoreshejwe uburyo bwa "euthanasie"(uburyo bwo kwica umuntu atiriwe arababara).

Abaganga nibo bafashe uwo mwanzuro w’uko Bwana van Dongen arangirizwa ubuzima muri ubwo buryo.Ni mu gihe yari yatangiye kwangirika kuva ku ijosi kugera ku magaru.

ijisho ry’ibumoso ntiryari rikibona hamwe n’igice kinini cy’ijisho ry’uburyo, inyuma yaho aterewe iyo acide bigatuma abaho mu bubabare umuntu atakwihanganira.

Uwo mukobwa Wallace w’imyaka 48, yiga ibyo gutododa. Yakuriye mu ntara ya Gauteng muri Afrika y’Epfo, yahakanye ko yishe uwo muhungu n’ubwo yamusutseko ubwo bumara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa