skol
fortebet

Reba urutonde rw’ inzu 11 zitangaje kurusha izindi harimo ikoze nk’ urukweto [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 19, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Afuricaranking gikora intonde z’ ibintu bitandukanye cyakoze inkuru igaragara inzu 11 zitangaje kurusha izindi muri Afurika muri zo harimo ikoze mu ishusho y’ urukweto n’ ikoze mu ishusho y’ inanasi.
Kiti ushobora kuba warabonye inzu nziza kurusha izindi muri Afurika, ubona indende kurusha izindi ariko nturabona inzu zitangaje kurusha izindi kuri uyu mugabane. Link y’ amafoto urayibona ku musozo w’ iyi nkuru.
Ku mwanya wa 11. Lalibera yo muri Ethiopia.
Iyi nzu ni urusengero rw’ (...)

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Afuricaranking gikora intonde z’ ibintu bitandukanye cyakoze inkuru igaragara inzu 11 zitangaje kurusha izindi muri Afurika muri zo harimo ikoze mu ishusho y’ urukweto n’ ikoze mu ishusho y’ inanasi.

Kiti ushobora kuba warabonye inzu nziza kurusha izindi muri Afurika, ubona indende kurusha izindi ariko nturabona inzu zitangaje kurusha izindi kuri uyu mugabane. Link y’ amafoto urayibona ku musozo w’ iyi nkuru.

Ku mwanya wa 11. Lalibera yo muri Ethiopia.

Iyi nzu ni urusengero rw’ amadini 11. Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku burezi n’ umuco ryashyize iyi nzu mu nzu ndangamateka ku Isi. Ikintu kiyigira inzu idasanzwe ni uko itubatswe ku butaka ahubwo yacukuwe mu butaka.

10. Inzu ikoze mu rukweto yo muri Afurika y’ Epfo “The Shoe Orhigstad, south Africa”

Iyi nzu bakunze kuyita “Shoe house” Ni inzu nto ndamugarage. Umunyabugeni witwa Ron Van Zyl yayubakiye umugore mu 1990. Ifite amacumbi, resitora, ubwongero(pool), akabari na inkambi.

9. Inanasi nini “Big Peaneapple” Cap Vert muri Afurika y’ Epfo

Ni inyubako idasanzwe ikoze mu ishusho y’ inanasi. Iri mu burasirazuba bwa Cap vert mu gihugu cya Afurika y’ Epfo. Iyi nyubako ifite kinini isobanuye kuko iri mu gace keramo inanasi cyane. Ifite metero zisaga 16 z’ ubugejuru.

8. Kagga, Kamma, Cederberg yo muri Afurika y’ Epfo

Ni hoteli ikoze bi bitare byo mu misozi ya Cederberg. Ibifite ishusho idasanzwe ku buryo umuntu adashobora gutekereza ko ari hoteli ifite ibyumba n’ ubuvumvo.
7. 15 Alice lane Towers, Johannesburg, muri Afurika y’ Epfo

Iyi nzu yubatswe n’abahanga mu gushushanya bitwa Paragons. Ikozwe mu birahuri by’ aluminiyumu biciyeho uturongo bituma igaragaza isura ibereye ijisho.

6. Nahemba Tower, yo muri Congo Brazzaville

Iyi nzu ni umuturirwa uteretse ku kantu kananutse kuburyo umuntu ashobora kugira impugenge ko igihe icyo aricyo cyose ishobora kugwa igahitana abantu.

5. St Paul cathedral yo muri Code d’ ivoire
Ni catedarali ya kiriliza gatorika iri mu gihugu cya Cote d’ ivoire. Igishushanyo mbonera cyayo cyakozwe na Aldo Spirito. Yubatswe mu buryo bugezweho ariko ikagira ikintu kinini kijya kumera nk’ umusaraba gihuzwa nayo n’ imiruga ikomeye.

4. Centre international de Civilisation Bantu (CICIBA) yo muri Gabon

Iyi nyubako yubatswe mu 1983 ikorerwamo ubushakashatsi ku bwoko bw’ abitwa Bantu. Ni inyubako iteye ku buryo budasanzwe. Mu 1988 yararetswe iza kwangirika habura ubushobozi bwo kuyisana. Mu myaka mike ishize nibwo hegeranyijwe ubushobozi bwo kongera kuyisana. Iri I Libreville mu murwa mukuru wa Gabon.

3. Basilica our Lady of Peace, Cote d’ ivoire

Ni urusengero rwa kiliziya gatolika rwubatse mu mugi wa Yamousoukro mu gihugu cya Cote d’ ivoire. Igishushanyo mbonera cyarwo ntabwo gitangaje ahubwo igitangaje ni ukuntu yakira abantu ibihumbi 18 gusa kandi iri ku buso bwa meterokare 300 ikagira n’ ubugejuru bya metero 158.

Iyi nzu ntabwo ijya yuzura abakiristu kuko Cote d’ ivore ifite abakiristu bake, inshuro nyinshi imyanya iba irimo ubusa. Gusa iyi nzu ikunze gushengererwa na bamukerarugendo barangamira uburyo yubatse.

2. Umusigiti wa Djenne Djenne muri Mali

Ni umusigiti munini wa Djenne wubatse higanwa umusigiti wo mu kinyejana cya 13. Ukozwe n’ amatafari y’ ibyombo, ukaba mu kibaya gikunze kwibasirwa n’ imyuzure.

1. BCEAO Tower yo muri Mali
Iyi nzu niyo nziza cyane, ndende iri ahirengereye mu mugi wa Bamako muri Mali. Ni ikicyaro cy’ ishami rya banki nkuru y’ ibihugu by’ Afurika y’ iburasirazuba.

Kureba amafoto kanda hano amafoto 11 y’ inzu zitangaje kurusha izindi muri Afurika

Ibitekerezo

  • ariko reri namwe abanditsi b’ibi binyamakuru mujya munshanga. nawe se umutwe w’iyi nkuru yawe ihuriye he na content? Uratubwira ngo reba..., ariko njye nabuze ibyo urimo kumbwira ngo ndebe ntabyo mbona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa