skol
fortebet

Afurika y’Epfo: Bane bakurikiranyweho kurya inyama z’ abantu

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo irimo gukora iperereza ku bagabo bane bo muri iki gihugu bavugwaho kurya inyama z’ abantu.
Umwe muri aba bagabo bane babwiye polisi ko arambiwe kurya inyama z’ abantu, Akimara kubwira polisi aya magambo, uyu mugabo yahise ahatwa ibibazo maze yerekana ukuguru n’ukuboko k’umuntu,anahita ajyana n’abapolisi kwerekana inzu iri mu gace ka KwaZulu-Natal bakoreshaka nk’ububiko bw’imibiri myinshi y’abantu yari ibatunze.
Babiri muri aba bagabo bakekwaho kurya inyama z’ (...)

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cy’ Afurika y’ Epfo irimo gukora iperereza ku bagabo bane bo muri iki gihugu bavugwaho kurya inyama z’ abantu.

Umwe muri aba bagabo bane babwiye polisi ko arambiwe kurya inyama z’ abantu, Akimara kubwira polisi aya magambo, uyu mugabo yahise ahatwa ibibazo maze yerekana ukuguru n’ukuboko k’umuntu,anahita ajyana n’abapolisi kwerekana inzu iri mu gace ka KwaZulu-Natal bakoreshaka nk’ububiko bw’imibiri myinshi y’abantu yari ibatunze.

Babiri muri aba bagabo bakekwaho kurya inyama z’ abantu baherutse gutabwa muri yombi, bakekwagaho icyaha cy’ubugizi bwa nabi ndetse no kwica maze bagezwa imbere y’urukiko rwa Estcourt ruri mu mujyi wa Durban.

Umuvugizi w’igipolisi muri Afurika y’Epfo yatangarije BBC ko aka gatsiko k’abagabo bane bari gukurikiranwa bose bafite imyaka hagati y’imyaka 22 kugeza kuri 35.Yanavuze ko iperereza kuri aba bagabo rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi baba bafatanyije muri iki gikorwa cya kinyamaswa, anaboneraho gusaba abantu bo muri iki gihugu kuba maso maze ababuze ababo bakabimenyesa inzego za polisi zibegereye.

Abashinzwe kurwanya ibikorwa by’ubwicanyi bamaze guhamagarwa kugira ngo bagenzure aka gace gakomeje gukorerwamo ibikorwa bidasanzwe maze ababiri inyuma batabwe muri yombi.

Mu kwezi gushize mu mujyi wa Durban hafatiwe umugabo umwe afite umutwe w’umuntu maze avuga ko yari awujyanye kuwugurisha n’umupfumu wo muri ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa