skol
fortebet

Afurika y’Epfo hagaragaye umwana ushobora kuba yarakize virusi itera sida

Yanditswe: Friday 06, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umwana wo muri Afurika y’Epfo aravugwaho kuba yarakoresheje imiti myinshi.

Sponsored Ad

Abaganga bo muri Afurika y’Epfo baratangaza ko hari umwana w’imyaka 9 y’amavuko wanduye agakoko gatera sida avuka ariko amaze igihe kinini atarakenera imiti nyuma y’uko yahawe imiti myinshi nyuma gato yo kuvuka.

Iyi nkuru dukesha BBC irakomeza ivuga ko uyu mwana amaze imyaka 8 n’igice nta bimenyetso agaragaza by’uko afite virusi ya sida.

Uyu ngo akaba yarandujwe na nyina akivuka mu mwaka wa 2007 nk’uko iyi nkuru ivuga ko umwirondoro w’uyu mwana wagizwe ibanga, ikomeza ivuga.

Ubusanzwe umuntu wanduye virusi ya sida akenera imiti igabanya ubukana buri munsi mu rwego rwo kurwanya ko iyi virusi ikomeza kwangiza ubwirinzi bw’umubiri.

Biravugwa ko uburyo burinda uyu mwana nibumara kumenyekana bushobora kuzaherwaho hakorwa imiti mishya ya sida cyangwa urukingo rwa virusi yayo.

Kugeza ubu ku isi abantu banduye virusi ya sida babarirwa muri miliyoni 36,7. Abagera kuri 53% byabo gusa nibo babasha kubona imiti igabanya ubukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa