skol
fortebet

Afurika y’Epfo : Havumbuwe umuntu mukuru kuva isi yaremwa

Yanditswe: Wednesday 13, Dec 2017

Sponsored Ad

Imyaka miliyoni eshantu n’ibihumbi maganatandatu irashize kuva isi yaremwa, umuntu wa mbere akandagije ikirenga ku isi y’abazima nk’uko byemejwe n’Umushakashatsi w’umwongereza Ron Clarke n’itsinda ry’abandi bashakashatsi.
Uyu muntu wa mbere yatahuwe mu gihugu cya Afurika y’Epfo.Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku itariki ya 06 Ukuboza 2017 bwagaragaje ibisigazwa by’uyu muntu wahawe izina rya ‘Little Foot’.
Ubu bushakashatsi bumuritswe nyuma y’imyaka 23 baterateranya amagufwa y’uyu muntu mu (...)

Sponsored Ad

Imyaka miliyoni eshantu n’ibihumbi maganatandatu irashize kuva isi yaremwa, umuntu wa mbere akandagije ikirenga ku isi y’abazima nk’uko byemejwe n’Umushakashatsi w’umwongereza Ron Clarke n’itsinda ry’abandi bashakashatsi.

Uyu muntu wa mbere yatahuwe mu gihugu cya Afurika y’Epfo.Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku itariki ya 06 Ukuboza 2017 bwagaragaje ibisigazwa by’uyu muntu wahawe izina rya ‘Little Foot’.

Ubu bushakashatsi bumuritswe nyuma y’imyaka 23 baterateranya amagufwa y’uyu muntu mu mujyi wa Johannesburg bukaba bwaratangiye mu mwaka w’1994.

Abaye umuntu wabayeho mbere y’abandi ku isi, mu gihe undi wavugwaga ko ari we mukuru wabayeho ku isi yitwaga Lucy wabayeho mu myaka miliyoni eshatu n’ibihumbi maganabiri ,akaba yaravumbuwe muri Etiyopiya.

Umushakashatsi Ron Clarke aganira n’ ibirontamarakuru by’abafaransa, AFP, yatangaje ko umubiri w’uyu muntu bavumbuye basanze ari umugore kandi ko ashingiye ku menyo ye yapfuye afite imyaka 30 muri icyo gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa