skol
fortebet

Afurika y’Epfo:Rushimusi yishwe n’inzovu aribwa n’intare

Yanditswe: Sunday 07, Apr 2019

Sponsored Ad

Rushimusi w’amasatura wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo,yishwe n’inzovu ubwo yari mu ishyamba rya Kruger National Park,intare aba arizo zimutwara zijya kumurya.

Sponsored Ad

Ba rushimusi bagenzi be babwiye umuryango w’uyu mugabo wishwe, ko kuwa Kabiri w’iki Cyumweru,yishwe n’inzovu, intare zihita zifata umurambo we zijya kuwujya.

Umuyobozi mukuru w’iyi pariki yabwiye abanyamakuru ati “Kwinjira muri pariki ya Kruger National Park n’amaguru ni bibi.Bizana ibyago byinshi kandi iki ni igihamya nyakuri.”

Pariki ya Kruger,ikunze kwibasirwa na ba rushimusi,kuko ibigo bikomeye biha akayabo k’amafaranga abacuruzi b’amahembe y’amasatura.

Ihembe rimwe rya Rhino rirahenze cyane kuko rifite agaciro ka miliyoni hafi 2 z’amadolari ya US.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa