Kigali

Afurika y’ Epfo: Wa mwana wari ufite isura nk’ iy’ umukecuru kubera uburwayi yitabye Imana

Udushya   Yanditwe na: 13 April 2017 Yasuwe: 3128

Ontlametse Phalatse umukobwa wo muri Afrika y’Epfo waharaniye kubaho igihe kirenze icyo abaganga bakekaga kubera uburwayi budasanzwe butuma umuntu agaragara nk’ ushaje kandi akiri muto yapfuye ku myaka 18.

Nyakwigendera Ontlametse Phalatse, yavukanye uburwayi budasanzwe Progeria butuma umuntu asaza byihuse, cyane ku buryo abaganga bari barabwiye ababyeyi be ko atari kurenza imyaka 14, ariko yashoboye kugeza ku myaka 18.

Imyaka 18 Ontlametse Phalatse yayujuje ku itariki 25 Werurwe. Mu buzima bwe yari yarasabye ko Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma yamwemerera bakazizihizanya isabukuru ye y’imyaka 18 ndetse arabimwemerera.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko Ontlametse Phalatse, akimara gutabaruka kuri uyu wa gatatu, Perezida Zuma yabaye mu ba mbere boherereje ubutumwa bw’akababaro umuryango wa nyakwigendera bafataga nk’umwana w’igitangaza.

Yari yarasabye inshuti, ababyeyi n’abavandimwe kujya bamwita "First Lady" cyangwa se Umugore wa mbere, izina ubundi rihabwa umugore wa perezida, kubera ko ari we muntu w’igitsinagore wenyine muri Afurika y’Epfo basanzemo iyo ndwara yamushajishaga ku myaka 18 ukabona asa n’ufite imyaka 70.

Inkuru ye twaherukaga kubagezaho:Afurika y’ Epfo : Umwana ufite isura nk’ iy’ umukecuru yageze ku nzozi ze

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa ibibazo byamubaye uruhuri kubera isakoshi yaguze igatera...

Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru y’abantu baguye muri Koma “Coma”...
17 October 2017 Yasuwe: 9603 0

Mu mafoto reba umwana ukomeje gutangaza isi yose wabaye inshuti magara...

Umwana w’umuhungu witwa Sambath Uon afite imyaka 6 y’amavuko wo muri Cambodia...
15 October 2017 Yasuwe: 11993 1

Amafoto y’umugabo wishe inzoka maze akayigaburira umuryango we akomeje guca...

Umugabo wo mu gihugu cya Tanzania yatangaje benshi nyuma yo kwica inzoka...
15 October 2017 Yasuwe: 4955 0

Dubai hakozwe Moto idasanzwe igendera mu kirere(AMAFOTO)

Igihugu cya Dubai gikomeje kwerekana ko gikomeye mu gukora ibikoresho...
15 October 2017 Yasuwe: 2698 1

Umukobwa na Mama we bakoze ibidasanzwe ku isi ubwo bashyingiranaga...

Mu gihe benshi twari tumenyereye kumva abantu baje igitsina bahuye...
13 October 2017 Yasuwe: 4949 0

Nyuma yo kwihinduza umugore akomeje guterwa agahinda nuko abana be...

Caitlyn Jenner, se w’abavandimwe ba Kim Kardashian yavuze ko hashize amezi...
12 October 2017 Yasuwe: 9995 0