skol
fortebet

Agasembuye katumye ababyeyi bata umwuzukuru wabo mu mbabura arashya arakongoka

Yanditswe: Thursday 31, Jan 2019

Sponsored Ad

Umwana w’uruhinja w’amezi 11 witwa Maxim Sagalakov yishwe atawe mu muriro na nyirakuru ndetse na sekuru bari basigaranye ubwo nyina yari asohotse mu rugo.

Sponsored Ad

Aba basaza bakomoka ahitwa Khakassia mu Burusiya,bakoze amahano bajugunya uyu mwuzukuru wabo w’uruhinja mu muriro nyina agarutse asanga yamaze gushya.

Nyina w’uyu mwana witwa Viktoria w’imyaka 20,yageze mu rugo asanga mu mbabura hari kuvamo umunuko,arebye asanga n’umwana we wajugunywemo.

Abapolisi bakurikiranye iki kirego basohoye itangazo basobanura ko uyu musaza n’umukecuru bajugunye mu mbabura uyu mwana w’uruhinja ubwo bari bamaze kunywa inzoga basinze.Umuryango w’uyu mwana wabonye umurambo we wahiye ku buryo bukomeye.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo uyu mwana yatawe mu mbabura ndetse polisi yo mu Burusiya iracyakora iperereza ryimbitse kuri aba basaza bashinjwa kumuta mu muriro.


Umwana w’uruhinja yatawe mu mbabura na nyirakuru na sekuru

Ibitekerezo

  • Nkuko Bible ibyerekana ahantu henshi,ntabwo kunywa inzoga nkeya ari icyaha.Urugero,soma Tito 2:3.Imana iha inzoga abantu ikunda.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.
    Gusa Imana itubuza "gusinda".Bisome muli 5:18.Abasinzi ntabwo bazaba mu Bwami bw’Imana nkuko 1 Abakorinto 6:9,10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa