skol
fortebet

Agasembuye katumye umusore yitiranya idirishya n’umuryango ahanuka ku igorofa arapfa

Yanditswe: Thursday 24, May 2018

Sponsored Ad

Umusore w’imyaka 17 ukomoka mu Burusiya,yahanutse mu igorofa rirerire ry’inzu kubera kwitiranya idirishya n’umuryango akanyuramo kubera agasembuye kenshi yari yanyoye kaje kumukurira urupfu.

Sponsored Ad

Ubwo uyu musore agasembuye kari kamaze kumugeramo yagbwiye inshuti ze ko ashaka gufata akayaga keza hanze,bagenzi be baramukurikira babona ashatse kunyura mu idirishya ,baramubuza aranga arahanuka arapfa.

Benshi mu bazi uyu musore witwa Danil,bavuze ko nubwo akiri muto yakundaga kunywa inzoga nyinshi ndetse yahoraga mu birori anyway inzoga nyinshi,none byarangiye zimuhitanye.

Umwe mu bari kumwe n’uyu musore wari kumwe nawe ubwo yacaga mu idirishya yafashe amashusho we na bagenzi be bari kwinginga uyu musore kureka guca mu idirishya ariko ababwira ko ariyo nzira ashaka gucamo ngo yisohokere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa