skol
fortebet

AGASHYA!Mu mafoto reba umugore umwe w’imyaka 21 warongowe n’abagabo 5 bose babana munzu kandi arabakwira mu mibonano[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 03, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore wo mugihugu cy’ubuhinde witwa Rajo Verma w’imyaka 21 y’amavuko ufite abagabo 5 ndetse n’abana 5 b’abo bagabo bose babana mu nzu imwe.Uyu mugore buri joro agomba kuryamana n’umugabo umwe.Ibyo byitwa polyandry aho umugore aba yarashatswe n’abagabo barenze umwe kandi babana nta kibazo.

Sponsored Ad

Ngo nk’uko kubana n’abagabo benshi uri umugore byemewe nk’umuco mu gace uyu mugore atuyemo kitwa Dehradun,kuri ubu Rajo Verma ntabwo azi se wa buri mwana mu bana 5 afite kuko nk’umwana we w’amezi 18 ntabwo yamenya ngo se n’uyu, kuko yarishyingiye mu buryo butunguranye.

Umugabo wambere yashakanye nawe ni uwitwa Guddu,nyuma y’imyaka ine babana ashyingiranwa na Baiju w’imyaka 32 y’amavuko,hakurikira Sant Ram w’imyaka 28 y’amavuko,akurikirwa na Gopal w’imyaka 26,aherukira kuri Dinesh w’imyaka19 y’amavuko.

Umwe muri abo bagabo be akaba ariwe mukuru witwa Guddu avuga ko mu byerekeranye no gutera akabariro bose babikora nta kibazo na kimwe.

Yagize ati”Twese dukorana nawe imibonano mpuzabitsina ariko nta shyari tugiriranira (….),mbese turi umuryango munini kandi ubayeho mu munezero”.

Ku ruhande rwa Rajo avuga ko nawe abakunda kandi abubaha nk’uko abagore benshi babikora.Ntabwo bagira uburiri,ahubwo bose barara hasi kandi ahantu hamwe, bityo gukorana nabo imibonano mpuza bitsina ngo ijoro rimwe ararana n’umwe,irikurikiye akararana n’undi kugeza abahetuye uko ari 5 nanone akongera agatangirira kuwo yabanjirijeho bikagenda bityo buri gihe.

Rajo kandi akomeza avuga ko na nyina nawe yashakanye n’abagabo batatu kandi bose babana mu nzu imwe.

Umuco w’abagore babana n’abagabo barenze umwe icyarimwe mu gihugu cy’ubuhinde wari uhari no mu bihe bya cyera.Gusa ukunze kubaho mu duce tumwe na tumwe kandi natwo ducye nko mu byaro.Uyu muco ukunze kuboneka muri ibyo byaro ngo utegeka ko umugore agomba kubana n’ abahungu bose b’umuryango.

Imiryango yemerera abagore gushakana n’abagabo barenze umwe ikunze kuboneka cyane mu misozi ya Tibet cyangwa ku mpande z’umusozi wa Himalaya.Uyu muco wa cyera ngo ahanini ukunze kugirwa n’abagore b’abahinde kazi ndetse n’abashinwa kazi babikora mu buryo bwo gufasha abasore baba batashobora kubona abagore.

Ibitekerezo

  • ubwose umwe amutereta ute hari abandibagabo? uwo mugorese ajya kubiteretera? akabazana murugo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa