skol
fortebet

Umugabo yakubise urushyi umukobwa we ku munsi w’ubukwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 17, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cy’ Ubuhinde haravugwa inkuru y’umugabo wakubise umukobwa we urushyi nyuma yuko umukobwa yagaragazaga ko agikeneye kubana n’iwabo mu kimbo cyo kujya kubaka urugo rwe.

Sponsored Ad

Aya mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umukobwa arimo guhoberana na se akajyenda yagera imbere umukobwa akongera akagaruka , Ibi yabikoze inshuro 3 asubira inyuma agahobera se ku nshuro ya kane yagiye kumuhobera se ahita amukubita urushyi byashakaga gusobanura ko yararambiwe ubutesi bwe bwo kumva ko ubuzima bwe bwose yabumarana n’ababyeyi be bamwibarutse .

Bamwe mu babonye aya mashusho bacyetse ko uyu mukobwa yaba yarakiri muto akeneye kurerwa mu gihe abandi bavuze ko uyu mukobwa yari umutesi cyane ari nabyo byatumye se amucyaha amwereka mu rwego rwo kumuha rugari akajya kubaka urugo rwe kuko yarageze mu gihe cyo gushaka.

Umusore wari ugiye kumurongora ntiyagize ucyo akora kubera ko umukobwa yakoraga icyo ashatse gusa ku munota wa nyuma yahise amufata akaboko amujyana kumwereka aho bazatura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa