skol
fortebet

Agashya: Umugabo yakuruye kajugujugu akoresheje umugozi uziritse ku gitsina cye [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Ye Hongwei yakuruye indege akoresheje umugozi uziritse ku gitsina cye .

Sponsored Ad

Umugabo wo mu gihugu cy’u Bushinwa witwa Ye Hongwei ufite imyaka 39 y’amavuko yaciye agahigo ko gukurura kajugujugu ayikururishije umugozi uziritse ku bugabo bwe nk’uko amashusho yanyujijwe kuri internet ibigaragaza.

Usibye kuba yaritoje kung-fu, ngo ye Wei ni impuguke muri uyu mukino njyarugamba ndetse yatoje mu mashuri agera kuri atatu. Avuga ko tekiniki yo gukuruza ibintu biremereye amabya yita xi sui gong, ituma umuntu arushaho kugira uburumbuke.

Mu minsi ishize, abantu Magana barimo n’abayobozi bateraniye kureba aho Wei akuruza kajugujugu iremereye ya gisirikare imyanya ye y’ibanga.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Daily mail ivuga ko yafashe umugozi akawuzirika kuri kajugujugu ubundi akazirika ku bugabo bwe agakurura. Bivugwa ko bwa mbere yabanje kunanirwa kunyeganyeza iyo ndege, ariko ngo nyuma y’iminota abasha kuyikurura ayigeza muri metero hafi 10.

Ibi byatumye abayobozi bo muri Guiness World Record bagenera Wei certificate yo kuba yarabashije gukuruza kajugujugu amabya ye, aho yavuze ko byamugoye kubera ko atari atuje mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa