Kigali

AGASHYA:Umugabo yashyinguye igipupe nyuma yo kubeshywa n’umugore we ko ari umwana wabo wapfuye

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 August 2018 Yasuwe: 1730

Umugore witwa Rosa Castellanos Diaz ukomoka muri Honduras yabeshye umugabo Melvin Mendoza n’umuryango we ko atwite impanga ndetse amara amezi 9 bose bazi ko ariko bimeze gusa mu gihe cyo kubyara yabyaye umwana umwe arangije agura igipupe agishyira mu isanduku abeshya ko undi mwana yapfuye mu rwego rwo kugira ngo umugabo we atamwirukana.

Rosa yabeshye ko atwite impanga umuryango urabyemera ariko mu gihe cyo kubyara,abyara umwana umwe abeshya ko undi yapfuye nyamara ari imitwe yatekaga kugira ngo umugabo we atamwirukana amushinja ibinyoma cyane ko yari amaze igihe yitegura impanga.

Iki nicyo gipupe uyu mugabo yashyinguye aziko ari umwana we wapfuye

Iyi sanduku yarimo igipupe yateruwe na bamwe mu bagize umuryango,birirwa bakora imigenzo yo gushyingura batazi ko ari igipupe bari kuririra gusa ku bw’amahirwe uyu mukobwa aza gufatwa n’uyu mukunzi we witwa Melvin Mendoza nyuma y’umunsi umwe bamaze gushyingura.

Nyuma yo gushyingura iki gipupe bazi ko ari umwana,umugabo w’uyu mugore yagize amatsiko cyane kuko atari yigeze areba mu isanduku yarimo umwana we yabwiye ko yapfuye,ategeka ko bacukura bakareba mu isanduku,arebye asanga n’igipupe cyibereyemo.

Uyu mugore wijyanye ku bitaro abeshya ko agiye kubyara impanga,yahamagaye umugabo we usanzwe ari umusirikare nijoro amubwira ko umwana umwe yapfuye byatumye abagize umuryango bajya mu cyunamo kandi ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ubwo uyu Rosa yavaga ku bitaro,yabeshye abagize umuryango we ko abaganga bamuhaye isanduku irimo umwana wapfuye bakamutegeka kutayifungura mu rwego rwo guhisha ibinyoma bye,byaje kumuhira bahamba batarebye ikiri mu isanduku gusa byaje kwanga mu nda uyu mukunzi we nyuma yo gushyingura, areba mu isanduku asanga n’igipupe.

Polisi yagerageje gukurikirana iki kibazo ngo irebe ko uyu mugore atabeshye basanga ari imitwe yahimbye gusa ku bw’amahirwe umugabo we ntiyamwirukanye.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamakuru yifotoje yambaye ubusa kugira ngo ahangane na Kim Kardashian...

Umunyamakuru Gemma Collins ukora kuri TV ya ITVBe yatunguye benshi ubwo...
16 August 2018 Yasuwe: 3603 0

Perezida ucyennye cyane wabayeho ku isi yanze amafaranga ya...

José Mujica, wahoze ari Perezida wa Uruguay wafatwaga nka Perezida ucyennye...
16 August 2018 Yasuwe: 4729 1

Bamwe mu baturage ba Nigeria basenga ingona ifite imyaka 78

Abaturage bamwe batuye mu gace k’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa...
16 August 2018 Yasuwe: 1793 0

Umugabo bamusanze hejuru y’umukobwa arimo kumusambanya mu bitaro

Umugabo wo muri Zimbabwe yasanzwe ku mugore w’umurwayi arimo kumusambanya mu...
16 August 2018 Yasuwe: 5356 0

Abarusiyakazi baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto bifotoje...

Abagore bo mu Burusiya bifotoje amafoto bayashyira kuri Instagram baguye mu...
16 August 2018 Yasuwe: 2479 0

Umugabo n’umugore basambaniye imbere y’aba mukerarugendo bitungura...

Abarusiya babiri basambaniye ku mucanga witwa Livadiya uherereye mu gace ka...
16 August 2018 Yasuwe: 1938 0