Kigali

AGASHYA:Umusore yibye telefone igendanwa imubuza amahoro imutegeka kuyisubiza nyirayo

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 5 August 2018 Yasuwe: 3280

Umugabo w’imyaka 37 y’amavuko witwa Denis Okello, yatunguye benshi ubwo yatangaga ubuhamya bw’ukuntu yibye telefone igendanwa, ikamubuza amahwemo imubaza impamvu yayibye ndetse inamutegeka kuyisubiza nyirayo.

Denis Okello wo mu gihugu cya Uganda, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yibye telefone ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2016, yamara kuyiba akayikuramo ikarita iranga nimero (SIM Card) y’uwo yari yayibye, ariko nyuma igatangira kumubaza impamvu yayibye.

Denis ati: "Telefone nayigejeje mu rugo mu gace ka Ojwina, itangira kuvuga nk’umuntu, imbaza impamvu nayitwaye. Uko yavugaga, ninako yamyasaga amatara menshi atandukanye."

Denis Okello kandi avuga ko uwo munsi ku Cyumweru, mu masaha ya ninjoro yatangiye kumva akonje bidasanzwe ndetse atangira gutengurwa biteye ubwoba.

Akomeza agira ati: "Nyuma icyumba cyanjye cyose cyatangiye gucana cyane, hari harimo kwaka amatara abona bidasanzwe. Nyuma nabaye nk’ubuze ubwenge, nzanzamuka mbona nambaye ubusa, imyenda yanjye ibambye ku gikuta, telefone nayo ikirimo kuvuga."

Kuwa Mbere mu gitondo, Denis Okello yazindutse ashakisha nyiri iyi telefone ngo ayimusubize. Nyirayo yitwa Francis Okucu, akaba asanzwe ari umushoferi mu gace ka Aduku, mu karere ka Apac muri iki gihugu cya Uganda.

Nyiri iyi telefone, Francis Okucu, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Daily Monitor dukesha iyi nkuru, yahakanye ko yaba akoresha imbaraga zidasanzwe zatumye telefone ye igezweho yo mu bwoko bwa Samsung isaba uwari wayibye kuyisubiza nyirayo.

Francis ati: "Birantunguye cyane ibyabaye kuko ndi umukirisitu sinjya nemera n’iby’imbaraga z’abapfumu cyangwa izindi z’imyuka nk’iyo idasanzwe."

Ibi ariko ntibyabujije ko abantu benshi bakomeje gutakambira Francis Okucu, bamusaba ko yabafasha kubona imbaraga zidasanzwe akoresha, kugirango nabo bajye babasha guhangana n’abajura babiba utwabo. Mu gace k’umujyi wa Lira muri Uganda, uyu mugabo wagaruriwe telefone yahindutse icyamamare.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Biranangajepeee!!! Ubwoseyagezekurirayo Areba Ate?

    1 month ago

Inzindi nkuru

Abanyamideli bafite amabere 3 baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga...

Mu birori byo kumurika imideli byabereye mu mujyi wa Milan mu Butaliyani,...
24 September 2018 Yasuwe: 1878 0

Umugabo yafotowe arimo gusomana n’umukobwa mu imodoka [IFOTO]

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko yafotowe asomana...
24 September 2018 Yasuwe: 2748 2

Umukobwa yasakaje amafoto ye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwiyongeresha...

Umukobwa witwa Monique yasakaje amafoto ye hanze nyuma yo kwiyongeresha...
24 September 2018 Yasuwe: 1668 0

ISEKERE!Dore urutonde rw’amafoto asekeje cyane ku isi utarabona[AMAFOTO]

Muri iyi si hakunze kubonekamo ibintu byinshi biba bisekeje ndetse n’udukino...
23 September 2018 Yasuwe: 4428 0

Umugore w’umukinnyi ukomeye mu Burusiya yamufashe ari kumwe n’umugore bambaye...

Umugore w’umukinnyi Denis Glushakov w’imyaka 31ukinira ikipe ya Spartak...
23 September 2018 Yasuwe: 1774 0

Umwarimukazi w’imyaka 29 yasindishije abanyeshuli be abashora mu...

Umwarimukazi witwa Sarah Lewis w’imyaka 29 ukomoka Utah muri USA,yirukanwe...
23 September 2018 Yasuwe: 2562 0