skol
fortebet

Alua umukobwa w’umunyeshuri wahitanwe na Telefone ye

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyeshuri witwa Alua Asetkyzy Abzalbek yahitanwe na telephone ye nyuma yo kuyiraza ku musego we irimo kujyamo umuriro arimo no kumva umuziki.

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kazakhstan haravugwa inkuru ibabaje y’umukobwa witwa Alua Asetkyzy Abzalbek wishwe na Telefone ye yaraje ku muriro ubwo yararimo kuyumviraho indirimbo ari nako ijyamo umuriro.

Alua Asetkyzy Abzalbek hamwe n’inshuti ye biganaga

Urupfu rw’uyu mukobwa wari ufite imyaka 19 rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere,ubwo bagenzi be babyukaga bagiye kumureba mu cyumba cye bagatungurwa no gusanga telephone yaturikiye ku gitanda aho yararyamye nawe ikamuvutsa ubuzima.

Inzego z’umutekano mu gace ka Bastobe ho muri Kazakhstan zatangaje ko iyi mpanuka yatewe nuko iyi telephone yuzuye ku rwego rwo hejuru ikaza kunanirwa kwikupa bityo igahita iturika kubera umuriro mwinshi.

Baboneyeho kubwira abandi bana biga muri iki kigo ndetse n’abandi muri rusange gushyira umuriro muri telephone zabo baziyegereje aho babasabye kwirinda kuyiraza ku musego ahubwo bakajya bazishyira kure yaho baryama kuko ngo byabakururira ingaruka nkizo mugenzi wabo yahuye nazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa