skol
fortebet

Amafoto agaraza imbwa yatoraguye uruhinja mu bishingwe ikarushyira sebuja yakoze benshi ku mutima

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto agaraga imbwa yatoraguye uruhinja ahashyirwa imyanda ikarushyira sebuja bakarujyana kwa muganga nyuma yuko nyina arujugunye yakoze benshi ku mutima.

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook hakwirakwijwe amashusho agaraza imbwa yatoraguye uruhinja ahantu hashyirwa imyanda ikarushyira sebuja . Iyi mbwa yakoze benshi ku mutima aho bamwe bavuze ko abantu biki gihe basigaye barushwa urukundo n’inyamaswa nyuma yuko nyina wuyu mwana yamuvukije ubuzima.

Aya mashusho agaragaza iyi mbwa ikura umwana aho yari yajugunywe maze ikamufata ikamujyana kwa sebuja nyuma hakagarara amashusho agaraza uyu mwana ari kwa Muganga ari kwitabwaho n’abaganga.

Uwasakaje aya mafoto yavuze ko Iyi nkuru y’imbwa idasanzwe yabereye mu gihugu cya Thailand, aho imbwa ikiri nto yitwa Pui ikunze kuzerera, yakoze igikorwa benshi bise icy’Indashyikirwa n’ubudasa ubwo yazereraga maze ikaza kubona umwana w’uruhinja rukivuka ruzingiye mu ishashi yari yajugunywe mu myanda ku muhanda, maze mu buryo butangaje imenya ko ari umuntu kandi igomba kumurokora byihuse.

Niko kurujyana kwa Sebuja bahita bihutira kurujyana kwa muganga aho bahise barushyira mu cyuma kizwi nka Incubator kuko ngo rwari rumaze rusigaje amezi 2 kugirango ruvuke. Magingo aya ngo uruhinja ntakibazo na kimwe rufite ndetse rurahumeka neza.

Uwakumva ibya Pui yavuga ko ari amahirwe cyangwa ni imbonekarimwe. inyamanswa zikomeje kugaragaza ubudasa dore ibi atari ubwambere byari bibaye aho imbwa irokora ubuzima bw’uruhinja rukivuka kuko no mu gihugu cya Brazil naho imbwa yarokoye urujinja rwari rumaze gutabwa na nyina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa