skol
fortebet

AMAFOTO n’ Urutonde rw’ insengero zubatse mu buryo butangaje

Yanditswe: Wednesday 07, Mar 2018

Sponsored Ad

Imana yaremye abantu nabo barema ibintu bashingiye ku byo Imana yaremye ni muri urwego abantu bagiye bubaka amazu yo gusengeramo mu buryo butandukanye burimo n’ ubutangaje ari nazo UMURYANGO tugiye kubagezaho.
Uru ni urusengero rwubatswe na Bwana Daniel Alamsjah ahagana mu mwaka wa 1989, uyu, asobanura ko impamvu yarushyize mu ishusho y’inkoko ngo ari uko ziguruka (Zifite amababa) bityo ngo bikaba bisobanuye ko abarusengeramo bakwiriye kumera amababa ameze nk’ayibiguruka mu buryo bw’umwuka! (...)

Sponsored Ad

Imana yaremye abantu nabo barema ibintu bashingiye ku byo Imana yaremye ni muri urwego abantu bagiye bubaka amazu yo gusengeramo mu buryo butandukanye burimo n’ ubutangaje ari nazo UMURYANGO tugiye kubagezaho.

Uru ni urusengero rwubatswe na Bwana Daniel Alamsjah ahagana mu mwaka wa 1989, uyu, asobanura ko impamvu yarushyize mu ishusho y’inkoko ngo ari uko ziguruka (Zifite amababa) bityo ngo bikaba bisobanuye ko abarusengeramo bakwiriye kumera amababa ameze nk’ayibiguruka mu buryo bw’umwuka!


Urusengero rwitwa The Salt Cathedra:

Katedrali y’Umunyu, yubatse muri Colombia mu buvumo bw’ibitare bacukuramo amabuye y’agaciro rukaba rwarubatswe mu 1995. Rukorerwamo imihango yose yo mu rusengero ariko inshuro nyinshi rukunze kuba rufunze kuko nta buyobozi rugira. Uru rusengero ngo rwubatswe ku mpamvu zo korohereza abacukuraga amabuye y’agaciro buri munsi ariko batabona uko baterana ku cyumweru!


Urusengero rwitwa The rock:

Urusengero rwubatse mu rutare rw’ibuye ribaje mu ishusho y’umusaraba ricukuye mu kuzimu rukaba agasongero gahinguka hejuru y’ubutaka. Rwubatswe muri Ethiopia kandi rukaba rwarashyizwe mu hantu h’ubwiza nyaburanga hemewe na UNESCO. Bakunze kurwita St George’s Chapel rukaba rwarubatswe mu mwaka wa 1200!


Urusengero rwitwa Thorncrown Chapel:

Urusengero rwitwa Ikamba ry’amahwa rubatswe muri Arkansas mu mwaka wa 1980 na E Fay Jones akaba avuga ko yarwubatse mu rwego rwo guha ikaze abantu bose badafite aho basengera. Rwubatse mu biti gusa ariko rukaba rwakira abantu mu bihe bitarimo urubura cyangwa se uruzuba rwinshi. Uru rusengero rwagiye rwegukana ibihembo mpuzamahanga bitandukanye.

Urusengero rwubatse mu buryo bw’imirongo:

“Reading between the lines” uru rusengero ushobora kururebera mu buryo bw’imirongo ukaba wabona ibiri imbere muri rwo. Rwubatswe na Pieterjan Gijs afatanije na Arnout Van Vaerenbergh rukaba rwaratwaye akayabo ka toni 30 za fer a beton rukaba rusomerwa mu mirongo isaga 2,000!

Urusengero Borgund Stave:

Uru rusengero rwubatswe mu 1180 rukaba rwubatse mu miba itabarika y’imbaho zo mu bihe bya kera rukaba rufite ibishushanyo bya Dragon hejuru ku gasongero karwo. Igitangaje ni uko rwubatse hagati mu irimbi.


Urusengero The Cardboard Cathedral

Ni urusengero rwubatswe mu mpapuro zikomeye rukaba ruherereye muri New Zealand. Mu mwaka wa 2011 rwigeze gusenywa n’umutingito wibasiye iki gihugu. Abarwubatse bavuga ko barushyizeho nk’urusengero rucumbikamo abakozi b’Imana baba baje muri iki gihugu ariko batazahamara igihe kirekire. Uru rusengero rero ngo baza kufatiramo akaruhuko.

Urusengero Think of Russian Orthodox:

Uru ni urusengero rw’aba Orthodox b’abarusiya, rukaba rwubatswe mu gice cya Gari ya Moshi zo mu bihe bya kera.


Urusengero rwubatse mu biti by’ibiterano

Uru rusengero rwubatswe na Bwana Barry Cox ukomoka muri New Zeland mu 2011 rukaba rwakira abantu 100. Benshi barukoresherezamo ubukwe, abandi bakajya kurutembereramo mu rwego rwo kwishimisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa