Kigali

AMAFOTO y’Abagore bakubitiwe mu ruhame n’abaturage kubera kuroga

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 9 November 2017 Yasuwe: 2377

Mu mpera z’icyumweru gishize mu gace ka Madhupur mu Karere ka Mayurbhanj mu Buhinde baherutse guhana by’intangarugero abagore 5 bakekwaho amarozi, aho babahambiriye ku biti maze bakabahata ibiboko mu maso y’imbaga yari ibashungereye ari nako ibaha inkwenene.

Bamwe mu bagabo b’aba bagore nabo bari bategetswe kugera aho abagore babo bahanirwa kugira nabo bahakure isomo rikomeye bityo ngo hatazagira uzongera guhishira no gushyigikira umugore we ukora ibikorwa bigayitse birimo no kuroga.

Amashusho yafashwe ubwo aba bagore bakubitwaga iz’akabwana, yagaragazaga uburyo bababaye bikomeye aho wabonaga bose babaye intere dore ko batabashaga no kubona uburyo baking ibiboko bakubitwaga kubera uburyo bari babaziritse.

Daily Mail dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi bihano bifatwa n’abayobozi bo mu nzego zo hasi, aho na Polisi y’igihugu yamenye ibyo aba bagore bakorewe ari uko Videwo bafashwe yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu muco wo kwihanira ngo umaze kuba akarande mu gihugu cy’Ubuhinde aho mu mezi ashize mu gace ka Gangraj abantu batatu bashinjwaga ubushimusi bakubiswe bikomeye bariri muri bo bagahita bapfa, ndetse n’umugore wafashwe yageragezaga kwiba umwana w’abandi nawe bakaba baramukubise kugeza ashizezo umwuka.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa ubana n’abasore babiri mu nzu imwe yatangaje ko yifuza...

Umukobwa witwa Natalie Fink, 22, ukomoka mu mujyi wa Freiburg mu...
21 June 2018 Yasuwe: 1610 0

Umugabo yashyize mu cyamunara impeta yambitswe n’umugore we nyuma yo...

Umugabo witwa Andy Mitchell w’imyaka 40, yahuye n’uruva gusenya ubwo umugore...
20 June 2018 Yasuwe: 3390 0

Mu mafoto reba umugabo wishe inzoka ya rutura maze ayigaburira umuryango...

Umugabo wo mu gihugu cya Tanzania yatangaje benshi nyuma yo kwica inzoka...
20 June 2018 Yasuwe: 5380 0

Umugabo n’umugore basambaniye mu ndege abagenzi bari kumwe babafata...

Umugabo n’umugore bari mu ndege berekea muri Mexico batunguye abagenzi bari...
20 June 2018 Yasuwe: 5682 1

Umugore yashyize amabere ye ku karubanda kugira ngo yihimure ku mugabo...

Umugore w’imyaka 40 akaba atwite, nyuma yo gufata umugabo we ufite imyaka 44...
20 June 2018 Yasuwe: 3360 0

Reba Ikirwa cy’ubusambanyi gikomeje gutungura benshi kubera ibikorwa...

Mu gihugu cya Colombia hashyizweho agace kitwa ikirwa cy’ubusambanyi “Sex...
19 June 2018 Yasuwe: 8894 1