skol
fortebet

AMAFOTO y’abana babiri baciwe ibiganza bazira kwiba ibigori

Yanditswe: Friday 24, Nov 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’u Burundi muri Komini Itaba mu Intara ya Gitega; ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017, abana babiri baciwe ibiganza bashinjwa kwiba ibigori mu murima w’umuturage.
Ishavu akababaro n’agahinda n’ibyo baraye mu muryango w’aba bana nyuma y’aho abantu babonye ku mbuga nkoranyamaba za WhatsApp na facebook abana babiri, umwe w’imyaka 5 uwundi w’imyaka 9 baciwe ibiganza bazira kwiba ibigori.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Nkurikiye Pierre, yemeje aya makuru avuga (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’u Burundi muri Komini Itaba mu Intara ya Gitega; ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017, abana babiri baciwe ibiganza bashinjwa kwiba ibigori mu murima w’umuturage.

Ishavu akababaro n’agahinda n’ibyo baraye mu muryango w’aba bana nyuma y’aho abantu babonye ku mbuga nkoranyamaba za WhatsApp na facebook abana babiri, umwe w’imyaka 5 uwundi w’imyaka 9 baciwe ibiganza bazira kwiba ibigori.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Nkurikiye Pierre, yemeje aya makuru avuga ko aba bana bafatiwe mu murima baca ibigori.Ngo abasore babiri bashinzwe kurinda uwo murima nibo babafashe bahita babaca ibiganza by’ibumoso bakoresheje icyuma n’umuhoro.

Aba basore babiri bahise batabwa muri yombi ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi muri Komini Itaba, intara ya Gitega.

Aba bana baciwe ibiganza, bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kibuye, intara ya Gitega nk’uko BBC yabyanditse.
AMAFOTO:

Aba nibo bari bashinzwe kurinda uwo murima


Aba bana baciwe ibiganza by’ibumoso

Ibitekerezo

  • Mbega ubugome

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa