skol
fortebet

Amafoto y’Intare y’ingore yeretse urukundo rudasanzwe akana k’inguge nyuma yo kwica nyina yateye benshi impuhwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Abafotozi Evan Schiller na Lisa Holzwarth bo muri Botswana, bafotoye intare y’ingore yishe inguge igatabara akana kayo igihe iz’ingabo zashakaga kukarya.

Sponsored Ad

Nk’uko ikinyamakuru umuryango.rw tubikesha The San Francisco Globe, aba bafotozi bagize amahirwe yo gufata amafoto atangaje y’amakimbirane yabaye hagati y’intare n’inguge mu ishyamba ryo muri Botswana. Inguge zaragongeraga cyane mu gihe intare zatontomaga ari na ko zizirukankana zizishakaho umuhigo.

Inguge y’ingore yari ifite akana kayo, yashatse kugahungana, iba iguwe gitumo n’intare y’ignore irayica, ariko nyuma ibona ko yari ifite akana kamaze hafi ukwezi kumwe nk’uko byasobanuwe n’aba bafotozi.

Umwe muri aba fafotozi yagize ati “Akana k’inguge kerekanaga guhungabana n’umunaniro. Intare y’ingore ikimara kwivugana nyina yafashe akana mu kanwa ireba uburyo kababaye najye ngumishaho camera n’ubwo byari bigoye gufata amashusho.”

Mu buryo butunguranye ka kana k’inguge karagongereye gatangira no gukorakora igituza cy’intare bigaragara ko kashakaga konka.

Mu kanya haje intare ebyiri, iy’ingabo n’iy’ingore. Ya yindi y’ingore yari igifite ka kana itangira kuzamagana mu gihe hari n’inguge y’ingabo yari mu giti irimo kureba ibyari biri kuba itegereje gutabara aka kana ka yo.

Yamanutse isa n’ishuka izo ntare zose; ubwo intare y’ingore yasaga n’irekuye ka kana kayo, yahise inyaruka iragafata yurira igiti. Ibi byerekanye impuhwe zidasanzwe intare yagiriye akana k’inguge, bituma abanyamakuru bakeka ko iyo intare iyo iza kumenya ko nyina igafite itari kuba ikiyishe wenda.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa