Kigali

AMAFOTO ya Gabriel Jesus akina umupira na Nyina yaciye ibintu

Udushya   Yanditswe na: 23 December 2017 Yasuwe: 1320

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester City Gabriel Jesus yatunguye abantu nyuma yo gushyira hanze amafoto na Video kuri Instagram ari gukina umupira w’amaguru na mama umubyara witwa Vera Lucia Diniz de Jesus.

Uyu musore yashimishije abantu ubwo yashyiraga ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ye n’umubyeyi we bari gukina umupira w’amaguru maze agashaka gutera umuserebeko mama we nawe akitabara amusunika hasi.

Uyu rutahizamu uri mu bari gufasha ikipe ya Manchester City kwitwara neza aho iri ku mwanya wa mbere,afitanye umubano wihariye n’uyu mubyeyi we kuko ari we wamureze wenyine ndetse Jesus avuga ko akunda kuza mu Bwongereza kenshi kuko bimugora kumara igihe atamubona.

Jesus amaze gutsinda ibitego 10 mu mikino yose yakinnye uyu mwaka gusa amaze iminsi myinshi adatsinda igitego kuko aheruka kubona igitego taliki ya 18 Ugushyingo 2017 ubwo batsindaga Leicester ibitego 2-0.

Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Emmanuel Macron na Perezidante wa Croatia bibasiwe ku mbuga...

Abakunzi ba ruhago bakamejeje bari gusaba ko perezida w’Ubufaransa Emmanuel...
18 July 2018 Yasuwe: 3867 0

Umugabo yakubise urushyi umukobwa we ku munsi w’ubukwe [AMAFOTO]

Mu gihugu cy’ Ubuhinde haravugwa inkuru y’umugabo wakubise umukobwa we...
17 July 2018 Yasuwe: 3338 0

Umunyamideli Katie Price yifotoje agusomana n’umukunzi we bambaye ubusa...

Umunyamideli w’imyaka 40 ukomoka mu bwongereza witwa Katie Price yakoze...
17 July 2018 Yasuwe: 3530 0

Umufana w’Ubufaransa yasebejwe n’umukunzi we ubwo yateraga ivi ashaka...

Ubwo abafana b’Ubufaransa bari bateraniye kuri Champs Elysees bishimira ko...
17 July 2018 Yasuwe: 2347 0

Dore amafoto agaragaza Young Grace yambaye bikini yagiye koga hamwe...

Young Grace yashyize yagaragaye yambaye umwenda wa Bikini ari kumwe...
17 July 2018 Yasuwe: 4172 1

Umugabo yakoze igare ridasanzwe yiteze ko rizaca agahigo ku isi...

Umugabo w’umudage yakoze igare ry’akataraboneka ku isi aho afite inzozi zo...
17 July 2018 Yasuwe: 2361 0