Kigali

Amafoto yaciye ibintu:Kubera ubushyuhe bukabije buri i London bwatumye abagenzi bahitamo kwiyambura imyenda[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 27 July 2019 Yasuwe: 12605

Mu mujyi wa London haravugwa inkuru y’ubushyuhe bukabije bwatumye abagenzi bagenda muri gali ya moshi biyambura imyenda yabo kubera ubushyuhe buri hejuru cyane.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Nyakanga 2019 , ubushyuhe bwazamutse ku kigero cyo hejuru mu mujyi wa London aho bamwe mu bagenzi bagenda mu igare ry’umuyaga [ Gali ya moshi /Train] bikuyemo imipira kugirango barwanye ubushyuhe.

Izi mpinduka sizabaye muri London gusa kuko no muri Britain baje kugerwaho nizi mpinduka kuko bamwe mu bagenzi bagaragaye bari muri gali ya moshi yambaye hejuru ubusa mu gihe abandi bari kuri za mudasobwa zabo kugirango batware amasaha yabo gusa ibi byakorwaga n’igitsina gabo.

Ibi ngo ni ubwambere byari bibaye muri Britain aho igipimo cy’ubushyuhe cyazamutse ku kigero cya 100.6F (38.1C) ii bikaba byari biri ahitwa Cambridge ku isaha ya saa 3:30 Pm.

Mu mateka y’isi ibi byaherukaga ahagana muri Kanama 2003 aho icyo gihe ubushyuhe bwari ku kigero cya 101.3F (38.5C).

REBA AMAFOTO:





Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    IBIZA N’IBYOREZO bikomeye cyane (Heavy Natural Disasters) birimo kuzahaza isi kurusha kera.Bimwe muli ibyo ni ibi:Indwara ziterwa na Virus,Heatwaves,Hurricanes (Imiyaga ikomeye cyane),Glaciers Melting,Tsunamis,Wildfires,Floodings),etc… Aho bitandukaniye n’ibya kera,nuko iby’ubu bifite ingufu zikabije cyane.Bihuje n’ibyo bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije”.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho “umunsi w’imperuka” nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Umupasiteri yashwanyaguje Bibiliya Yera ayigaburira abayoboke...

Umupasiteri utavuzwe amazina yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...
22 October 2019 Yasuwe: 1903 0

Ibitangazamakuru bikomeye muri Ausralia byakoze ibintu bidasanzwe bisohora...

Ibitangazamakuru bikomeye ndetse bimwe binahanganye ku isoko muri Ausralia...
22 October 2019 Yasuwe: 675 0

Umugabo ufite ukuboko kubyimbye bitangaje yatunguye benshi kubera ukuntu...

Umurusiya witwa Kirill Tereshin uzwi cyane nka Popeye ufite ukuboko...
21 October 2019 Yasuwe: 5203 0

Umugabo n’umugore bafite abana 21 bagiye kubyara uwa 22 nyuma y’umwaka umwe...

Umugore witwa Sue Radford w’imyaka 44 n’umugabo we Noel w’imyaka 48 batuye...
21 October 2019 Yasuwe: 3655 0

Abanyeshuri bambitswe ibikarito mu kizamini ngo badakopera

Abategetsi b’ishuri rimwe mu Buhinde basabye imbabazi nyuma y’uko amafoto...
20 October 2019 Yasuwe: 4671 1

Umugore wakoraga mu rugo yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umuhungu...

Uwahoze ari umukozi wo mu rugo witwa Marissa Mowry w’imyaka 28 yakatiwe...
19 October 2019 Yasuwe: 10748 1