Kigali

Amafoto yaciye ibintu:Ubukwe bw’umugabo n’umugore bakoze bose bambaye amakanzu bukomeje guca ibintu hose[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 22 December 2018 Yasuwe: 3317

Burya ubukwe ni ikintu kirebwa n’abantu benshi cyane ku hantu utuye yewe n’amafoto ahita acicibikana, icyatangaje abantu ni uburyo Abongereza Emma Sparre-Newman na Ian Newman baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukwe bw’igitangaza bakoze bambaye amakanzu y’umweru bombi byatumye bamwe babikanga nk’abaryamana bahuje ibitsina.

Ubwo bari bageze mu rusengero gusezerana,umugeni Emma Sparre-Newman mu ikanzu nziza y’umweru yasanze umugabo we Ian Newman nawe wari wambaye ikanzu isa neza n’iy’umukunzi we basezerana kubana akaramata.

Aba bombi baguriye aya makanzu mu iduka rimwe ndetse yasaga neza ku buryo bukomeye ku buryo nta muntu washoboraga kubatandukanya atabareye mu maso.

Uyu mugabo w’imyaka 52 yasezeranye n’umugore we w’imyaka 51 bambaye amakanzu batandukanywaga n’uko uyu mugabo yari afite ubwanwa bwinshi.

Emma yatangaje ko umugabo umugabo we atajya akunda kwambara amapantaro ndetse n’indi myenda y’abagabo byatumye uyu mugore ahitamo ko bambara amakanzu asa.

Yagize ati “Biragoye kubona Ian yambaye ipantaro cyangwa imyenda y’abagabo,niyo mpamvu nahisemo ko ku munsi w’ubukwe bwacu twembi twambara amakanzu.”

Ian asanzwe ari umuhanzi ndetse yahuriye n’uyu mugore we muri Festival yari yitabiriye mu mwaka wa 2014 ndetse bashyingiranwa mu mwaka wa 2016.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umurobyi w’umugore yarobye ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye...

Uyu mugore yaciye ibintu ku isi nyuma yo gushyira hanze amafoto y’iyi fi...
22 August 2019 Yasuwe: 5442 0

Uwatashyaga inkwi zo gucana yaguye ku butumwa bwari bumaze imyaka 50 mu...

Umugabo wo muri Alaska wari urimo gutashya inkwi yaguye ku butumwa bwari...
20 August 2019 Yasuwe: 8675 0

Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gukorakora umugore w’umusirikare muri bisi...

Umugabo w’umunya Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...
19 August 2019 Yasuwe: 7529 2

Umugabo ukina n’inzoka n’undi ukina n’impyisi bateye benshi ubwoba[AMAFOTO]

Ubwoba ni kimwe mu bintu bituma umuntu atakwegera ikintu cyangwa ikiremwa...
19 August 2019 Yasuwe: 6376 1

Umwongereza n’umukunzi we bahanutse kuri Etaje barangirika cyane ubwo barimo...

Umwongereza w’imyaka 30 n’umukunzi we bahuye n’uruva gusenya ubwo barimo...
19 August 2019 Yasuwe: 3860 0

Umugore yahanutse ku manga ubwo yageragezaga kwifata Selfie ahagaze hejuru...

Umugore w’imyaka 27 yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifatira aga selfie...
18 August 2019 Yasuwe: 3981 0