skol
fortebet

Amafoto yaciye ibintu:Umurambo w’umu Monk bataburuye bagasanga utaraboze ahubwo uri kwisekera ukomeje gutangaza abatuye isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 27, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umurambo w’uwitwa Luang Phor Pian wahoze ari umu monk ndetse akaba n’umuyoboke ukomeye w’idini ry’ababudisime,wagaragaye urimo guseka nyuma y’amezi 2 ashize uhambwe ndetse utarigeze ubora ukomeje gutangaza abatuye isi.

Sponsored Ad

Uyu murambo ubwo watabururwaga n’abagize umuryango w’uyu mugabo wapfuye ashaje cyane ku myaka 92,basanze uri guseka bitangaza benshi.

Uyu mugabo wapfuye mu kwezi k’Ugushyingo 2017 azize uburwayi,yataburuwe nyuma y’amezi 2 apfuye maze abagize Umuryango we basanga ari kwisekera ndetse umurambo we utaraboze aho aba bashyize hanze amafoto y’uyu murambo mu minsi mike ishize.

Uyu musaza ufite inkomoko muri Cambodia ariko wabaga muri Thailand,yakoreye ubuzima bwe bwose idina ya Budhism ahitwa Lopburi,yahambwe mu rusengero ariko abayoboke be baje kureba umurambo we basanga utarabora ndetse uri guseka nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun abitangaza.

Ibitekerezo

  • Umu Monk ni nka Pastor mu idini y’aba Boudhists.Nubwo yapfuye ariko akaba yisekera,ntabwo ari muzima.Ese mwaba muzi uko bigenda iyo dupfuye?Soma witonze icyo Bible,ibivugaho.Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa”.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza”.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka”,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa