skol
fortebet

Amafoto yaciye ibintu: Umusore wafashwe yibye inkoko akayihisha mu ipantaro yambaye yatangaje benshi

Yanditswe: Saturday 03, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore wafashwe amaze kwiba inkoko akayihisha mu ipantaro yari yambaye.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 3 Ugushyingo 2018 , ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashushpp igaragaza umusore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi utatangajwe amazina wibye inkoko akayihisha mu ipantaro y’ikoboyi yari yambaye bakamusaba gukuramo inkoko yibye abantu bamushungereye.

Bamwe mu bantu bumvikana muri aya mashusho bagaragaza ko uyu musore yibye inkoko maze agahita ayihisha mu ipantaro nyuma yafatwa agashaka guhakana ko atayifite kandi irimo gutetereza mu mapantaro ye yambaye.

Uyu musore yabwiwe kuyikuramo imbere ya camera kugirango bereke n’abandi bajura ko akazi bakora Atari keza ko ndetse bakwiye kwisubiraho .Uyu musore yayikuyemo mu ipantaro niko guhita ayisubiza ba nyiriyo gusa ikimwaro ari cyose.

Bamwe mu bantu babonye aya mashusho batangajwe cyane ndetse banibaza kuri uyu musore wahishe inkoko nzima mu ipanaro n’uburyo inkoko yakwiriyemo kandi ari nzima.


REBA AMASHUSHO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa