skol
fortebet

Amandazi yababanye iyanga nyuma y’ umunsi umwe urumogi rutangiye gucuruzwa byemewe n’ amategeko

Yanditswe: Saturday 20, Oct 2018

Sponsored Ad

Igihugu cya Canada ubu cyugarijwe n’ ikibazo gikomeye cy’ ibura ry’ amandazi n’ imitsima muri za kantine nyuma y’ uko abantu bemerewe gucuruza urumogi.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Globalnews mu nkuru yacyo ya tariki 19 Ukwakira 2018 cyatangaje ko abacuruzi b’ urumogi bavuga ko muri iki gihugu urumogi rwabuze bitewe n’ uko abarushaka babaye benshi. Bavuze ko sitoke zose barimo kugeramo mu gihugu cyose barimo gusanga rwashizemo.

Ibi byabaye mu gihe hari hashize iminsi mike igihugu cya Canada gitanze uburenganzira bwo gucuruza urumogi. Si amasitoke y’ urumogi yasigaye yera gusa kuko n’ amazu akora akanacuruza amandazi n’ ibindi bifitanye isano nayo nyuma y’ amasaha make itegeko ryemerera abantu gucuruza urumogi ritangajwe sitoke zabo zasigayemo ubusa bigatuma bafunga kare kubera kubura ibyo bacuruza.

Umuvugizi w’ inzu zikora zikanacuruza amandazi n’ imigati James Dyke yavuze ko atabashije kumenya icyatumye abantu bagura amandazi n’ imigati nk’ abagura amasuka mu gihe cy’ ihinga gusa avuga ko hari abarimo kubihuza no kuba urumogi mu gihugu cyabo rurimo gucuruzwa byemewe n’ amategeko.

Yagize ati “Sitoke zagize abakiriya benshi mu buryo budasanzwe n’ iziri hafi y’ ahacururizwa urumogi”

Umukozi wa Tim Horton’s yavuze ko ibirimo kuba bidasanzwe kuko ngo yanabonye umukiriya yiba amandazi mugenzi we yari amaze kugura akayirukankana.

Ikinyamakuru World daiy News cyatangaje ko Tim Horton’s yandikiye (e- mail) abashinzwe kuyigemurira ifu yo gukoramo imigati n’ amandazi ko ifu yababanye nkeya kubera ko abakiriya biyongereye cyane.

Umuyobozi mukuru wa Tim Harton’s yavuze ko agiye kwangaja abakozi benshi akanakaza umutekano kuri za sitoke zabo ziherereye mu mijyi nka Toronto, Vancouver, na Montreal.

Ku wa Gatatu tariki 17 Ukwakira 2018, nibwo igihugu cya Canada cyatoye itegeko ryemerera abantu gucuruza urumogi no kurukoresha. Mu gihugu cya Uruguay naho urumogi rucuruzwa rukanakoreshwa byemewe n’ amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa