Kigali

Amaze gukoresha miliyoni15 Rwf ashyirishaho ibishushanyo umubiri wose(Amafoto)

Udushya   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 9 December 2017 Yasuwe: 3286

U Bwongereza-Umugabo witwa Paul Allen akomeje gutungura benshi bamureba nyuma y’uko akomeje igikorwa yatangiye cyo gushushanywaho ibishushanyo bitandukanye yatangiye ubwo yari afite imyaka 49 y’amavuko none akaba akuze agikunda kubikoresha.

Amafoto ndetse n’amashusho yafashwe uyu mugabo amugaragaza azengurutswe n’ibishushanyo (tattoo) umubiri wose zigera kuri 812.Ibintu avuga ko yatangiye yikinira akaza gukuramo ku bikunda no kumva ko ntacyo bimutwaye nubwo bikanga benshi bamureba.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Mirror ducyesha iyi nkuru, yibuka neza ko umunsi wa mbere yishyuye ashyiraho ibishushanyo ku mubiri we ubwo yari amaze gupfusha umubyeyi we.Avuga ko urukundo yakundaga umubyeyi we arirwo rwatumye yemera gushyirisha ifoto ye ku mubiri we kugirango ajye amwibuka.

Paul afite ibishushanyo bw’amako atandukanye kugeza ku mboni z’ijisho hatasizwe.Ngo mu myaka yose amaze akoresha iki gikorwa amaze kwishyura amayero ibihumbi 15, uyashyize mu munyarwanda angana na miliyoni 15 Rwf yatanze yishyura uwamushyizeho tattoo.

Yakomeje avuga ko afite gahunda ndende irimo no gushyira ibi bishushanyo mu mboni z’ijisho.Yabwiye abanyamakuru ko afite ibanga rikomeye yashyize ku bugabo bwe kuburyo nta muntu ashobora kubyereka.

Abajijwe impamvu,yasubije ko tattoo iri ku bugabo bwe ari nziza cyane kuburyo nta muntu yayereka.Ngo yirinze ko n’abanyamakuru nabo bahita bajya kuyishyirisha ho.Yabijeje ko ubutaha nibongera kumusura azayibereka.
REBA AMAFOTO:

Ngo arakataje kugeza ashyirishije ku mboni y’ijisho

Waramutse......

Yabikoze y’ikinira none yarabikunze

Ubwa mbere yabanje gushyira tattoo y’umubyeyi we

Iyi tattoo ngo arayikunda byabuze akagero

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Amafoto yaciye ibintu: Dore amwe mu mafoto y’abakinnyi bafite amazina...

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo agaragaza amazina y’abakinnyi asekeje,...
12 December 2018 Yasuwe: 2758 0

Umugabo w’ Umuhinde yafashwe arya ibiryo by’ abakiriya

Kompanyi Zomato yo mu Buhinde ikora akazi ko kugeza amafunguro ku baba...
12 December 2018 Yasuwe: 1388 0

Umukobwa ufite umubyibuho ukabije ari mu byishimo bikaze kubera kubona...

Umukobwa upima ibiro birenga 300 witwa Sierra Mead ukomoka muri US ari mu...
11 December 2018 Yasuwe: 3295 0

Amafoto yaciye ibintu: Dore amwe mu mafoto Hamisa Mobetto yashyize hanze...

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo amafoto agaragaza uburanga bwa Hamisa...
11 December 2018 Yasuwe: 4256 0

Umwana w’imyaka 16 ari mu byishimo kubera gutsindira itike yo kujya mu...

Umwana w’imyaka 16 witwa Brian ukomoka mu mujyi wa New York muri USA niwe...
11 December 2018 Yasuwe: 2297 1

Umusore umaze gutakaza akayabo kugira ngo ase na David Beckham yarahiriye...

Umwongereza witwa Jack Johnson w’imyaka 22 ukomoka mu gace kitwa Kimberley...
11 December 2018 Yasuwe: 1382 0