skol
fortebet

Amwe mu mateka yaranze tariki 2 Nyakanga umunsi Lumumba yavutseho

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2017

Sponsored Ad

Isomere ibyaranze tariki ya 02 Nyakanga, umunsi ugaragaza kimwe cya kabiri cy’umwaka usanzwe, umunsi urimo iyicwa ry’umugabo utazibagirana mu mateka y’isi cyane muri Afurika. Turi tariki ya 02 Nyakanga, ni umunsi w’ 183 mu minsi 365 igize uyu mwaka usigaje iminsi 182 ngo ugere ku musozo.
Uyu munsi ni umunsi uri hagati na hagati y’iminsi yose igize umwaka usanzwe, kubera ko hamaze kurangira iminsi 182 hakaba hasigaye iyindi minsi 182. Isaha nyakuri igaragaza ko umwaka ugeze hagati ni saa sita (...)

Sponsored Ad

Isomere ibyaranze tariki ya 02 Nyakanga, umunsi ugaragaza kimwe cya kabiri cy’umwaka usanzwe, umunsi urimo iyicwa ry’umugabo utazibagirana mu mateka y’isi cyane muri Afurika. Turi tariki ya 02 Nyakanga, ni umunsi w’ 183 mu minsi 365 igize uyu mwaka usigaje iminsi 182 ngo ugere ku musozo.

Uyu munsi ni umunsi uri hagati na hagati y’iminsi yose igize umwaka usanzwe, kubera ko hamaze kurangira iminsi 182 hakaba hasigaye iyindi minsi 182. Isaha nyakuri igaragaza ko umwaka ugeze hagati ni saa sita z’amywa zuzuye.

1266: Hasinywe amasezerano y’amahoro ya Perth (traité de Perth) arangiza intambara yahuzaga Ecosse na Norvege.
1782: Umujyi wa Genève mu Busuwisi warafashwe, ingabo ziyobowe n’u Bufaransa ziyobora impinduramatwara kuri uwo mujyi hagendewe ku bitekerezo bya Jean-Jacques Rousseau.
1940: Umuyobozi w’abaharanira ubwigenge bw’Ubuhinde, Subhas Chandra Bose yatawe muri yombi afungirwa I Calcutta.
1966: Ingabo z’ubufransa zagerageje igisasu cy’ubumara zise Aldébaran i Moruroa, kiba aricyo gisasu cya mbere bageragereje mu Nyanja ya Pacific.
1976: Igihugu cya Viêt Nam cyahurijwe hamwe. Vietnma y’epfo yihuza n’iya ruguru.
1986: Rodrigo Rojas na Carmen Gloria Quintana batwitswe ari bazima mu myigaragambyo yarwanyaga ingoma y’igitugu ya General Augusto Pinochet muri Chile.
1993: Norodom Ranariddh yagizwe Minisitiri w’intebe wa Cambodge
2006: Felipe Calderón yatsinze amatora ya Perezida muri Mexique
Bamwe mu bavutse tariki ya 02 Nyakanga
1877: Hermann Hesse,umwanditsi ukomoka mu Busuwisi wahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel mu buvanganzo mu 1946
1925: Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Zayire isigaye yitwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
1978: Kossi Agassa,umukinnyi wa football ukomoka muri Togo
1987: Esteban Granero,umukinnyi wa football ukomoka muri Espagne
1990: Danny Rose, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

1616: Bernardino Realino, uwihayimana ukomoka mu Butaliyani , wanabaye umutagatifu muri Kiliziya Gaturika
1778: Jean-Jacques Rousseau, umwanditsi n’umufilozofe ukomoka mu Busuwisi, umwe mu batumye haba impinduramatwara mu bihugu bitandukanye by’I Burayi harimo u Bufaransa biciye mu bitekerezo bye yagiye yigisha abantu kudatsikamirwa
1915: Porfirio Díaz, wabaye perezida wa Mexique
1989: Andreï Gromyko, umunyapolitiki wanabaye perezida mu Burusiya
1994: Andrés Escobar, umukinnyi wa football ukomoka muri Colombia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa