Kigali

Australia: Igikona cyari kimaze iminsi gihohotera abantu ku buryo bubabaje cyishwe bibabaza abadepite

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 September 2019 Yasuwe: 7021

Igikona kinini cyane cyari cyarigize ruharwa mu gusagarira rubanda I mu mujyi wa Sydney muri Australia cyarashwe kirapfa, bituma abakunzi b’ibisiga barakara cyane.

Abategetsi muri aka gace bo bavuga ko kurasa iki gisiga byari ngombwa kandi atari umwanzuro wahutiweho, kubera uburyo cyasagariraga abantu.

Iki gikona kimaze igihe gisagarira rubanda rw’ahitwa Hills Shire mu mujyi wa Sydney, ibinyamakuru byaho bivuga ko hari n’abajyanywe mu bitaro cyabakomerekeje.
Ibikona byo muri iki gihugu ni ubwoko butandukanye n’ibyo tuzi mu karere kacu. Nubwo nabyo byitwa ibikona.

Mu gihe cyo kurinda kwabyo, ubwoko bw’ibi bikona bigira amahane bigasagarira abantu bageze aho biri, gusa amategeko yaho arabirengera akabuza rubanda kubyibasira.

Iki cyo ariko cyari ’ruharwa’, kuko i Hills Shire abantu barenga 40 bagaragaje uburyo cyabagiriye nabi.

Umwe mu baturage ba hano yafashwe n’uburwayi bw’umutima ubwo cyari kimaze kumutera ijanja nk’uko bivugwa n’igitangazamakuru cya Leta ABC cyo muri Australia.

Umutegetsi muri aka gace yabwiye ABC ko iki gikona "cyateraga abantu bidasanzwe kandi cyakundaga kuza hasi kenshi" gishaka gucakira abantu mu maso.

Bari baragihimbye "Windsor Road Monster" kubera imyaka myinshi kimaze cyarigize gica.

Iki gikona cyagereranywa na Saruhara rwa Nkomokomo cyo muri wa mwandiko w’Ikinyarwanda wari mu bitabo bya kera kuko nacyo ngo cyari cyaratumye amayira atagendwa umwami atakigemurirwa kubera ubukana bwacyo.

Umuntu umwe yanditse ku mbuga nkoranyambaga avuga uburyo iki gikona cyamushwaratuye bikomeye mu maso. Undi nawe ati: "Sindabona igikona giteye ubwoba gutya".

Inshuro nyinshi ababishinzwe bagerageje kugitega ngo bagifate birabananira, kugeza ubwo ikigo gishinzwe inyamaswa gitanze uburenganzira ngo bakirase gipfe.

Ubutegetsi buvuga ko nta kundi byari kugenda, abakunzi b’ibisiga bo barakajwe n’iki gikorwa cyo kucyica.

Igitangazamakuru kibanda ku nyamaswa ’Wildlife magazine’ gisubiramo amagambo y’inzobere mu biguruka Darryl Jones avuga ko gutega no gufata igikona ari ibintu byoroshye, bityo atishimiye ko cyishwe.

kiriya gikona ibyo cyakoraga ari ukurengera abana bacyo.

Ati: "None ubu abana bacyo nabo bashobora kwicwa n’inzara cyangwa kwicwa n’izindi nyamaswa".

Uyu mudepite agaya cyane umwanzuro w’ubutegetsi bw’aha hantu wo kwica iki gisiga.

Ibikona byo muri Australia abantu benshi baho barabikunda nubwo bijya bibasagarira, iki cyo kikaba cyari gifite umwihariko wacyo ujya gusa n’uw’igisiga kinini Saruhara rwa Nkomokomo.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yiyemeje gushyingiranwa n’indege amaze imyaka 5 akunda urukundo...

Umugore witwa Michele Köbke ukomoka mu mujyi wa Berlin mu budage yavuze ko...
17 October 2019 Yasuwe: 3503 0

Ibidasanzwe wamenya kuri Josephine wavukanye amaguru ane n’ibitsina...

Uyu ni umugore witwa Josephine Myrtle Corbin, yavukiye muri leta ya Texas...
17 October 2019 Yasuwe: 4232 0

Mwaluma yarumye igitsina cy’umwana yibyariye

Salim Mwaluma Chongo w’imyaka 23 y’amavuko utuye muri Mwingoni/Voi muri...
17 October 2019 Yasuwe: 1603 0

Uganda: Wa mugore wabyaye abana 44 ku myaka 36 yamaze kubona ubuvuzi...

Umugandekazi witwa Mariam Nabatanzi watangiye kubyara abana afite imyaka...
16 October 2019 Yasuwe: 4916 0

Amafoto Yaciye Ibintu:Abagore bo muri Ghana ku munsi mpuzamahanga wo...

Abagore bo mu gihugu cya Ghana ku munsi mpuzamahanga wo kutambara...
16 October 2019 Yasuwe: 7909 1

Abantu bamaze imyaka 9 bihishe mu nzu kubera gutinya imperuka batahuwe...

Umuryango wamaze imyaka icyenda mu gice cyo hasi (’basement’) cy’inzu...
16 October 2019 Yasuwe: 2896 0