skol
fortebet

Australia: Umushumba yaciwe ino ry’ igikumwe riterwa ku kiganza

Yanditswe: Saturday 15, Jul 2017

Sponsored Ad

Umwana w’ umusore uragira inka mu gihugu cya Australia yateweho ino ku kiganza nyuma y’ aho atakarije urutoki rw’ igikumwe rukuweho n’ imfiri iri mu nka aragira.
Zac Mitchell w’ imyaka 20 yatakaje urutoki rw’ igikumwe ubwo yari mu ishyamba aragiye inka mu majyepfo y’ igihugu cya Australia.
Mitchell avuga ko abandi bakozi bakorana bagerageje kubika neza urwo rutoke nyuma y’iryo sanganya, ndetse bakihutira ku mugeza mu bitaro byo mu ntara ya Perth bakoresheje indege, gusa ntabwo byashobotse ko (...)

Sponsored Ad

Umwana w’ umusore uragira inka mu gihugu cya Australia yateweho ino ku kiganza nyuma y’ aho atakarije urutoki rw’ igikumwe rukuweho n’ imfiri iri mu nka aragira.

Zac Mitchell w’ imyaka 20 yatakaje urutoki rw’ igikumwe ubwo yari mu ishyamba aragiye inka mu majyepfo y’ igihugu cya Australia.

Mitchell avuga ko abandi bakozi bakorana bagerageje kubika neza urwo rutoke nyuma y’iryo sanganya, ndetse bakihutira ku mugeza mu bitaro byo mu ntara ya Perth bakoresheje indege, gusa ntabwo byashobotse ko urutoki rwe rusubiraho.

Abaganga babwiye uyu musore ko inzira rukumbi isigaye ari ukumuca ino ry’ igikumwe ku kirenge bakaryimurira ku kiganza abanza ku byanga gusa byaje kurangira abyemeye ndetse iryo ryimurirwa ku kiganza.

Muganga wabaze uyu musore yavuze ko atatunguwe no kuba uyu musore yarabanje ku byanga. Uyu muganga kandi yavuze ko impamvu bahisemo ko uwo musore akatwa ino rikimurirwa ku kiganza ari uko ikiganza iyo gitakaje urutoki rw’ igikumwe ruba rutakaje urugingo rufite akamaro kanini cyane.

Yagize ati “N’aho wagira intoke enye zikomeye, ariko ukabura igikumwe, ukuboko kwawe kuba kubuze ikintu gikomeye mubyo ukora".

Mitchell azamara amezi 12 akurikiranwa n’ abaganga gusa yahise asubira mu kazi ke ko kuragira inka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa