skol
fortebet

Autriche yamaganye abantu basomana bahuje indimi n’inka [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 17, May 2019

Sponsored Ad

Abantu benshi mu gihugu cya Autriche bagaragaye bari gusomana n’inka bahuza indimi,barangije amafoto bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga byatumye guverinoma y’iki gihugu ibyamagana.

Sponsored Ad

Leta y’iki gihugu yavuze koi bi bintu urubyiruko rwiharaje byo gusomana n’inka bahuza indimi ari bibi bishobora gutera uburwayi abantu cyangwa se izi nyamaswa.

Bijya gutangira,urubuga rwa internet rwitwa Castl rwatangije irushanwa ryo gukangurira abantu kwifata amafoto bari gusomana n’inka barangiza bakayasangiza abandi binyuze kuri uru rubuga,bituma abanya Autriche benshi babyitabira cyane.

Igihugu cya Autriche cyamaganye iyi myitwarire y’uru rubyiruko ruri gusomana n’inka bahuje ururimi ibyo bita “French kiss”,gisaba ko byacika burundu.

Abanya politiki ndetse n’aborozi bavuze koi bi bintu bishobora kuviramo ba nyiri kubikora urupfu kuko bashobora kujya gusoma inka yarakaye ikabica.

Castl yashishikarije abantu bakomoka mu Busuwisi mu Budage no muri Autriche kwifotoza basomana n’inka kugira ngo icuruze aya mafoto azagurishwe mu gufasha abatishoboye.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa