skol
fortebet

Ba mukerarugendo bari mu mazi abira nyuma yo gufatwa amashusho bari gusambanira mu mazi

Yanditswe: Wednesday 02, Jan 2019

Sponsored Ad

Ba mukerarugendo 2 bafashwe amashusho bari gusambanira mu mazi y’ahitwa Pattaya muri Thailand none bari guhigwa kugira ngo batabwe muri yombi kuko iki gihugu kitemera abakorera ibikorwa by’urukozasoni ku karubanda.

Sponsored Ad

Uyu musore n’inkumi bafashwe amashusho bari gusambanira mu mazi n’abantu bari bicaye ku mucanga bari kumva akazuba ko muri Mutarama,niko kuya kwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga agera ku nzego zishinzwe umutekano muri iki gihugu none zatangiye kubahiga.

Uyu mugabo n’umugore bakoreye imibonano mpuzabitsina mu mazi mu rwego rwo kujijisha abantu bari batembereye kuri Jomtien Beach,bagize ibyago kuko hari umuntu wabateye imboni nyuma yo kubabona bari kwibira bakongera kuburuka bafanye niko kumenya ko bari gukora imibonano mpuzabitsina abafata amashusho.

Aya mashusho yashyizwe kuri Facebook ku munsi w’ejo ku bunani,yakwirakwiriye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse abantu basaga ibihumbi 36 bamaze kuyareba.

Umujyi wa Pattaya urimo uyu mucanga wa Jomtien Beach,umaze kwamamara kubera ukuntu ukundwa na ba mukerarugendo ndetse uzwiho kuberamo uburaya bukabije.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa