skol
fortebet

Ba mukerarugendo batewe n’igifi kinini gipima toni 30 cyavuye mu Nyanja kigwa hejuru y’ubwato barimo

Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019

Sponsored Ad

Umwongereza witwa Tom Mustill wari kumwe numukunzi we Charlotte Kinloch mu Nyanja,bahuye n’uruva gusenya ubwo igifi kinini (whales) cyasimbutse mu kirere kimanuka kigwa ku bwato bwabo bararohama gusa ntibapfuye.

Sponsored Ad

Ubwo aba bombi bari mu Nyanja yo mu gace kitwa Monterey Bay muri leta ya California muri US,iki gifi kinini gipima toni 30 cyasimbutse mu Nyanja kijya mu bicu,cyikubita ku bwato bwa Kayak barimo,niko kurohama,Imana ikinga ukuboko.

Aba bombi bakuwe mu Nyanja bavunaguritse bahita bajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Tom Mustill yavuze ko ubwo iki gifi cyabaguyeho mu bwato,bagize ngo bagwiriwe na bisi nini cyane ndetse ngo ntibumva uko barokotse.

Yagize ati “Ndibuka nkigera ku butaka,nahise nibaza ikintu cyandokoye ndavuga nti “kuki ntapfuye?.Nahise mbona Charlotte nibaza icyamurokoye.”

Tom n’uyu mukunzi we batuye mu mujyi wa London,bahuye n’uruva gusenya ubwo bari mu biruhuko muri USA.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa