Kigali

Bagotomera ubumara bw’inzoka nk’umuti ku bashaka gutera akabariro

Udushya   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 7 February 2018 Yasuwe: 3677

Ubumara bw’inzoka mu gihugu cy’U Bushinwa bukomeje gufatwa nk’umuti ukomeye mu buzima bwa benshi bazi banemera ko bugira uruhare rukomeye mu gutuma umugabo cyangwa se umugore yitwara neza mu gihe cy’imibonana mpuzabitsina.

Uyu muti watangiye gukoreshwa ahagana mu 1440-770 mbere y’ivuka rya Yesu/Yezu.Abaturage b’iki gihugu bavumbuye ko inzoka ari kimwe mu biremwa kibitsimo umuti ushobora gukiza indwara zitandukanye ku muntu.

Wikipedia isobanura ko uyu muti watangiye gukoreshwa mu Bushinwa, U Buhinde, Vietnam ndetse no mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Asia.Inavuga ko ubumara bw’inzoka uretse gukorwamo umuti wifashishwa mu bashaka gutera akabariro bunakorwamo divayi yo kunywa ikanagurishwa ku masoko amwe n’amwe yo mu bihugu twavuze haruguru.

Iyo divayi yitwa “Snake Wine”, “shéjiǔ” mu Bushinwa, ivura indwara zirimo umugongo, indwara z’amaso, indwara zo kubura umusatsi/gutakaza n’izindi.Uburyo ikorwamo; inzoka nzima ishyirwa muri divayi ikoze mu muceri no mu bindi binyampeke banavangamo ibindi byatsi bivura hagategerezwa amezi make.

Arukoro (Alcohol) iba muri iyi divayi ituma benshi mu bashaka kuyinywa bakoresha uturahura cyangwa udukombe duto cyane.Ubumara buba muri iyi divayo nta ngaruka bugira ku mubiri w’umuntu kuko iyo bugeze mu muntu buhura n’ubukana bwa ‘ethanol’ bugapfa.

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hoteli izakorerwamo ikirori cya Sex Island cyo gukora imibonano...

Ku munsi w’ejo Taliki ya 13 Ukuboza 2018,nibwo abashinzwe gutegura ikirori...
14 December 2018 Yasuwe: 1946 0

Amafoto yaciye ibintu: Umugore yatunguye abantu baje mu bukwe bwe...

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo agaragaza umugore wabyiniye ubukwe bwe...
14 December 2018 Yasuwe: 2778 0

Umugabo mugufi yakoranye ubukwe bwiza n’umugore umusumba [AMAFOTO]

Umugabo mugufi cyane muri Kenya witwa Cornelius Kibet,usanzwe ayobora...
14 December 2018 Yasuwe: 2197 0

Umugore yihinduye inzoka ngo ateze impanuka ya bisi yuzuye abagenzi

Umugore w’ umunya- Cote d’ Ivoire yihinduye inzoka ari muri bisi yuzuye...
14 December 2018 Yasuwe: 3646 0

Aya mafoto 11 numenya ibyayo buri imwe iragukora ku mutima

Aya mafoto akurikra yose ahishe ubutumwa butandukanye bukora muntu...
13 December 2018 Yasuwe: 4575 0

Umusaza w’imyaka 70 amaze gutakaza akayabo ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u...

Umusaza w’imyaka 70 witwa Eric Bell, ukomoka mu Bwongereza,umaze gutakaza...
13 December 2018 Yasuwe: 1995 0