skol
fortebet

Basohowe mu nzu umugore n’umwana kubera kubura amafaranga y’ubukode bahitamo kwiyahurana bose umwana yabanje kumusaba imbabazi aranga ibintu byababaje benshi

Yanditswe: Sunday 10, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Foto:Internet

Burya umuntu agira ibyiyunviro bitandukanye harimo ibituma afata umwanzuro ahubutse , abenshi bahamya ko ubukene buri mu byatuma umuntu asara ku musozi cyangwa akiyahura, yiyahura abona ntayandi mahitamo abona imbere ye nubwo aba yatekereje nabi cyane nk’umugore Jess umunyakorombiya wiyahuye afite umwana asohowe mu nzu akodesha.

Sponsored Ad

Agahinda k’uyu mugore Jessy Paola Moreno Cruz ukomoka muri Colombia yiyahuye ku kiraro kirekire gifite uburebure bwa metero zirenga 100 afashe umwana we witwa May Ceballos,nyuma yo gusohorwa mu nzu yabuze amafaranga yo kwishyura ubukode yabagamo ababaza abatari bake.

Uyu mugore wateye benshi agahinda,yasohowe mu nzu yakodeshaga na nyirayo,biramubabaza cyane kubera ko nta mafaranga yo gukodesha indi yari afite niko gufata umwanzuro mubi wo kujya kwiyahura ku kiraro cyarimo cyubakwa gifite uburebure bwa metero zisaga 100 ugana hasi.

Nyuma yo kubura inzu yo kubamo kubera ubukene,uyu mugore yumvise ubuzima bumurangiriyeho we n’umwana we w’umuhungu w’imyaka 10,niko kujya kwiyahurira ku kiraro cyitwa La Variante giherereye mu gace kitwa Ibague muri Colombia.

Ubwo uyu mugore yari ahagaze hejuru kuri iki kiraro agiye kwiyahura abantu barimo polisi,ba kizimyamwoto ndetse n’abahanga mu mitekerereze y’abantu bamaze isaha bamwinginga ngo yisubireho arangije arasimbuka yitura hasi arapfa.

Icyababaje abantu benshi bari kuri iki kiraro ni uko umwana w’uyu mugore yamusabye imbabazi arira ngo ntasimbuke arabyanga,birangira asimbutse hasi, bombi barapfa. Moreno Cruz yagize ibibazo by’ubukungu bituma we n’umwana we basohorw mu nzu bakodeshaga igitaraganya biramugora kwiyakira dore ko ngo yari afite n’amadeni menshi.

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane, iy’isi nimbi,abakire birirwa bidagadura Dubai bagendera mu modoka zihenze, ingwe zabo zirya neza kurusha abantu benshi kuri iyi si, abandi barapfa bakaraga imitungo yabo(amazu,amato,indege,imodoka,amafaranga) imbwa zabo mu gihe umwana wa muntu agera aho yiyambura ubuzima kubera ubukene.Mana Tabara ubwoko bwawe igihe kirageze!

    Bible itwereka UMUTI w’ibibazo byose dufite.Ku Munsi w’Imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu (Daniel 2:44).Hanyuma ubutegetsi bw’isi yose buhabwe Yesu nkuko Ibyakozwe 11:15 havuga.Noneho isi yose ibe paradizo.Aho kwiyahura,dushake Imana cyane,twe kwibera mu gushaka ibyisi gusa,niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo.Mu idini nsengeramo,hari "abakene" benshi.Aho kugira agahinda ngo barakennye,twese tujya mu nzira tugakora umurimo Yesu yasize asabye Abakristu nyakuri bose muli Yohana 14:12.Tubifatanya n’akazi gasanzwe kugirango tubeho.Igitangaje nuko usanga abakene bacu "bishimye" kurusha abakire.Kubera ko bafite "ikizere cyo kuzaba muli Paradizo".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa