skol
fortebet

Bateranye amagambo kubera videwo y’ umukobwa wambaye akajipo kagufi agatembera umugi

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ Arabia Saudite impaka zabaye ndende nyuma y’ aho umukobwa witwa Khulood ashyize ahagaragara videwo arimo gutembera mu mujyi wa yambaye agapira n’ akajipo kagufi.
Iyi videwo y’ uyu mukobwa yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ aho nyir’ ubwite yayifashe akayishyira ku rubuga rwe rwa Snapchat.
Mu cyumweru gishize nibwo iyi vedewo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, iza kugera kuri twitter arinaho abantu batangiye guteranira amagambo.
Bamwe mu baturage ba Arabia Soudite (...)

Bamwe mu baturage ba Arabia Soudite baravuga ko uyu mukobwa wambaye ijipo agatembera umugi akwiye guhanwa kuko ngo yanyuranyije n’ amahame y’ umuco w’ igihugu cyabo.

Nubwo bimeze gutyo ariko hari abaturage bavuga ko bashyigikiye ibyo uyu mukobwa yakoze.

Igihugu cya Arabia Soudite gituwe ku bwiganze n’ abo mu idini ya Islam. Muri iki gihugu abakobwa n’ abagore bategetswe kwambara imyenda miremire kandi bakitega igitambaro mu mutwe.

Iyo videwo yafashwe imugaragaza wenyine arimo atembera mu mujyi ahitwa Ushayqir.

Uretse kuba abagore n’ abakobwa bo muri icyo gihugu batemerewe kwambara imyenda igaragaza umubiri wabo ngo nta nubwo bemerewe gutwara imododa no kwegera umuhungu badafitanye isano ya hafi.

Euronews yatangaje ko ubutegetsi bw’ iki gihugu burimo gushakisha uyu mukobwa watembereye umugi yambaye akajipo kagufi.

Reba iyo videwo yavugishije abantu amagambo menshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa