Kigali

Benjamin Pavard watsindiye Ubufaransa igitego cy’igitangaza akundana n’umukobwa wabaye Miss w’Ubufaransa [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 July 2018 Yasuwe: 2687

Myugariro Benjamin Pavard uherutse gutangaza isi yose kubera igitego gitangaje yatsinze Argentina,akundana n’umukobwa witwa Rachel Legrain-Trapani wabaye Miss France mu mwaka wa 2007 ndetse kuri ubu amae gutwara ibihembo byinshi by’ubwiza muri iki gihugu.

Pavard usanzwe akinira Stuttgart yagaragaye ari gusomanira muri stade n’uyu mukobwa nyuma y’umukino w’Ubufaransa yitwayemo neza ndetse akomerwa amashyi n’isi yose kubera ukuntu yitwaye ku mukinnyi Di Maria bari bahanganye.

Pavard w’imyaka 22 akundana n’umukobwa umurusha imyaka 7 wabaye icyamamare kubera gutwara amakamba y’ubwiza arimo Miss France 2007, Miss Aisne 2006,Miss Picardie 2006 ndetse yitabira Miss Universe na Miss World kubera aya makamba yagiye abona.

Uyu Trapani akora kuri TV muri iyi minsi,azwiho gukundana n’ibyamamare bitandukanye birimo Ladji Doucouré usanzwe asiganwa ku maguru ndetse yashakanye n’uwahoze ari umukinnyi wa FC Nantes witwa Aurélien Capoue mu mwaka wa 2013 batandukana nyuma y’imyaka 3.

Pavard na Trapani bashyize ku mugaragaro ko bakundana muri Gicurasi uyu mwaka none urukundo rwabo ruraryoshye muri iyi minsi aho uyu mukobwa araza kuba ari mu bafana ba Pavard uyu munsi bahura na Uruguay.










Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umudepite yeguye ku kazi nyuma yo kwiba umugati muri supermarket

Umunya Slovenia witwa Darij Krajdic w’imyaka 54, yabaye icyamamare mu gukora...
15 February 2019 Yasuwe: 2640 1

Umunyakenyakazi yakoze benshi ku mutima kubera ubukwe bw’igitangaza...

Umunyakenyakazi witwa Susan Njogu ukomoka mu gace kitwa Elburgon mu ntara...
15 February 2019 Yasuwe: 9852 1

Umuyobozi w’ikinyamakuru yegujwe ku kazi kubera amafoto yashyize hanze...

Umugore witwa Donata Meirelles w’imyaka 50 ukomoka muri Brazil yeguye...
15 February 2019 Yasuwe: 3754 0

Inzoga zandagaje bikomeye Abongereza kuri Saint Valentin [AMAFOTO]

Urubyiruko rwinshi rw’Abongereza rwagaragaye rwasinze bikomeye nyuma yo...
15 February 2019 Yasuwe: 3893 0

Umugore wameze ihembe rimeze nk’iry’isatura mu mutwe yaciye ibintu hirya no...

Umunyamerikakazi witwa Lisa w’imyaka 43 yarize bikomeye nyuma yo kubona...
15 February 2019 Yasuwe: 6601 1

Abasirikari ba USA bafotowe bari kunywa amaraso y’inzoka ya Cobra bari no...

Abasirikare ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika barwanira mu mazi, bafashwe...
14 February 2019 Yasuwe: 5279 1