skol
fortebet

Benshi bakomerekeye mu bukwe bwavutsemo intambara ikomeye yatewe n’indirimbo DJ yacurangaga

Yanditswe: Thursday 28, Feb 2019

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Turkey haravugwa inkuru ibabaje y’abantu benshi bakomerekeye mu bukwe bwavutsemo intambara ikomeye hagati y’ababwitabiriye bashwanye bapfuye indirimbo DJ yacurangaga.

Sponsored Ad

Ubwo umuryango w’umukwe n’umugeni bari bagiye kwiyakira,habaye ubwumvikane buke kubera ko iyi miryango yananiwe kumvikana ku ndirimbo DJ bari bahaye akazi agomba gucuranga,bituma havuka intambara ikomeye yakomerekeyemo benshi.

Iyi miryango ikomoka mu gace kitwa Adana muri Turkey,yananiwe kumvikana ku ndirimbo gakondo bagombaga kumva ,bamwe bavuga izabo abandi izabo nibwo bamwe barakaye batangira gufatana mu mashati ibyari ubukwe no gusangira bihinduka intambara ikomeye.

Mu mashusho yafashwe n’umuntu wari watumiwe mu bukwe akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje aba bant bari kurwanisha intebe za plasitiki,bamwe barakomereka bikomeye.

Polisi yitabajwe igerageza guhosha iyi mirwano yatewe n’indirimbo zigomba gucurangwa mu bukwe,gusa yananiwe kuyihosha kuko yari yafashe intera ikomeye.
Umukwe n’umugeni barebaga ibiri kuba nka filimi bahise burizwa imodoka barabahungisha,basiga intambara yabaye akaga.

Iyi mirwano yatewe n’uko umugabo n’umugore bari bakoranyije imbaga mu bukwe bakomoka mu duce dutandukanye bityo buri mushyitsi wese yumvaga ko agomba kumva indirimbo gakondo zo mu gace k’iwabo.

DJ yagerageje kuvanga imiziki ya buri gace ariko iyo yashyiragamo iy’agace kamwe abo mu kandi barekaga kubyina bakajya kumusaba kubihindura,abandi bikaba uko, birangira intambara irose.


Ibitekerezo

  • ndabaramutsa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa