Kigali

Bimwe mu byaranze tariki 11 Kanama

Udushya   Yanditswe na: Renzaho Ferdinand 11 August 2017 Yasuwe: 240

Idriss Déby Itino Perezida wa Tchad yizihiza ubwigenge tariki 11 Kanama

Bimwe mu byaranze tariki ya 11 Kanama, ingano za USA zavuye muri Vietnam.
Turi tariki ku wa gatanu tariki ya 11 Kanama ni umunsi wa 223 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 142 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, uyu munsi umaze kuba ari ku wa gatanu inshuro 56.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

355: Claudius Silvanus, yashinjijwe ubugambanyi, nyuma y’uko yitangaje ko ari umwami w’abami w’ubwami bw’Abaromani akuyeho Constantius II.
1942: Umukinnyi w’amafilimi Hedy Lamarr ndetse n’undi muhanzi George Antheil bahawe icyemezo kigaragaza uburenganzira bwabo ku buvumbuzi bw’uburyo bw’ikoranabuhanga mu itumanaho buzwi nka frequency hopping na spread spectrum; iyi niyo yabaye intangiriro y’ikorwa ry’uburyo bw’itumanaho rigezweho muri iki gihe rizwi nka Wi-Fi.

1960: Igihugu cya Chad cyatangaje ubwigenge bwacyo ku mugaragaro.

1972: Mu ntambara ya Vietnam, ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavuye ku butaka bw’igihugu cya Vietnam y’Epfo.
2003: Ingabo z’umuryango wa NATO zatangiye igikorwa cyo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Afghanistan, iki nicyo gikorwa zakoze bwa mbere kikabera hanze y’umugabane w’u Burayi mu mateka yazo mu gihe kigera ku myaka mirongo itanu n’ine wari umaze.

2003: Mu gihugu cy’u Bufaransa, by’umwihariko mu Mujyi wa Paris hagaragaye igipimo cy’ubushyuhe buhanitse kigera kuri degree Celicius mirongo ine n’enye, ubu bushyuhe bwasize buhitanye abantu ijana na mirongo ine na bane.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1908: Torgny Torgnysson Segerstedt, umufilozofe, n’umuhanga mu bijyanye n’imibanire ukomoka mu gihugu cya Suwede.
1968: Noordin Mohammad Top, umwe mu bakozi b’iterabwoba wo mu gihugu cya Malaysia.
1986: Mokhtar Benmoussa, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Algeria.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2009: Eunice Kennedy Shriver, mushiki wa Perezida John F. Kennedy wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika watangije ikorwa ry’imikino ngororamubiri yihariye (Special Olympics).
2014: Robin Williams, umukinnyi w’amafilime ukomoka muri Amerika
Uyu munsi Kiliziya Gaturika irazirikana mutagatifu barimo Clare d’ Assisi, Fiacre, Suzana na Philomena.

Author : Renzaho Ferdinand

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Buhinde: Ingwe yatashye ubukwe, ubwoba butaha abatumiwe

Abatumiwe mu bukwe mu gihugu cy’u Buhinde batunguwe bikomeye nyuma y’aho...
15 December 2017 Yasuwe: 1209 0

Ifoto abapolisi bifotozanyije n’umunyabyaha bari bamaze gufata yaciye...

Mu gihugu cya Brazil haturutse ifoto iri guca ibintu hirya no hino ku isi...
14 December 2017 Yasuwe: 1689 0

Umugabo yahoberanye n’intare bashirana urukumbuzi (Amafoto)

Mu gihugu cya Mexique Umugabo witwa Adolfo yatangaje abatari bacye nyuma yo...
14 December 2017 Yasuwe: 1821 1

Burundi: Abagabo 2 bakubiswe kugeza bapfuye bazira amarozi

Kuwa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017 Muri Komini Kabezi, Intara ya...
13 December 2017 Yasuwe: 212 0

Isura ya Trump yashyizwe mu mutwe w’ Umunyatayiwani

Abafana w’ umuntu runaka bahora biteguye gukora ibidasanzwe ngo Isi yose...
13 December 2017 Yasuwe: 600 0

Umwana yashyizwe ku rutonde rw’ abinjije akayabo k’amadolari

Ku myaka 6 yonyine umwana witwa Ryan amaze kwinjiza akayabo ka miliyoni 11...
13 December 2017 Yasuwe: 703 0