skol
fortebet

Birababaje!Ubonye uyu muntu wese akizwa n’amaguru kubera uruhu rwe(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Uburwayi bwe bwatumye bamuha akato
- Baramubona bakamuhunga kubera uburwayi afite
- Umubonye arahunga kubera uburwayi bwe
- Nta we imwegera kubera uruhu rwe
- Afite uruhu rutangaje, rumeze nk’inkwi

Sponsored Ad

Umugabo witwa Li Xitian ari mu gahinda gakomeye kubera indwara y’amayobera yarwaye ku buryo yahawe akato n’umuryango we ,n’abaturanyi be baramubona bakiruka bamuhunga batinya ko yabanduza uburwayi bwe.

Uyu mugabo atangaza ko ibi byatangiye nyuma yo gukora impanuka y’igare ubwo yari akiri umwana ariko bikaba bitari bikabije ahubwo bikaba byariyongereye amaze gukura.

Akomeza avuga ko byatangiye bimufata mu isura ariko uko iminsi igenda yicuma bigafata n’umubiri wose.

Li Xitian yemeza ko ntaho atageze ashakisha umuganga wamuvura ariko akaba yarahebye, Avuga ko amafaranga yamushizeho agerageza kwivuza ariko bikanga.

Uyu mugabo avuga ko ubu burwayi bugenda bukwira umubiri we wose uko bwije n’uko bukeye.

Ngo n’ubwo afite imyaka 58 y’amavuko nta mugore yigeze dore ko abantu batinya kumwegera ndetse n’abo mu muryango we bamuhaye akato ubu yibera wenyine mu majyepfo y’igihugu cy’Ubushinwa.

Amaguru ye ameze nk’inkwi zumagaye

Ibitekerezo

  • Mbeg umunt ubabaj I mana imukize dis😢😢😧

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa