skol
fortebet

BIRABABAJE:Umugabo yafatanywe ibice 21 by’ibitsina by’abagore

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Muri Afurika y’Epfo hatangijwe urubanza rw’umugabo ukomoka muri Danemark wafatanywe ibice 21 by’ibitsina by’abagore muri firigo, aho akurikiranyweho iyicarubozo.

Sponsored Ad

Kuwa 19 Nzeli, uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko yitabye urukiko nyuma yo gufatanwa imibiri y’ibitsina by’abagore, ibinya ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kubaga.

Ikinyamakuru Jeune Afrique ari nacyo dukesha iyi nkuru cyanditse ko ibi bice yabifatanywe mu rugo iwe tariki ya 17 Nzeli 2018.

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yabanzaga gutera abantu ikinya akabona kubakata imyanya yabo y’ibanga.

Polisi yagize iti: “Bigaragara ko yabanzaga gutera ikinya abagore ndetse akabaha ibiyobyabwenge mbere y’uko abakataho ibice by’ibitsina byabo.”

Ubwo Polisi yari mu mukwabu wo kumushakisha

Itangazamakuru ryo muri Afurika rivuga ko umugore w’uyu mugabo ariwe wagiye kumurega kuri polisi ko aca abagore ibice by’imyanya y’ibanga, ubwo yashakaga kumurasana n’abana babo.

Uyu mugabo arashinjwa guca imyanya y’ibanga y’abagore bazima mu nzu yabanagamo n’abana babiri ndetse n’umugore we.

Polisi yo muri iki gihugu ikomeza ivuga ko aba bagore yakase ibitsina bashobora kuba bakomoka muri Lesotho, igihugu gihana imbibi n’agace ka Bloemfontein ko muri Afurika y’Epfo.

Uyu mugabo ngo n’ubusanzwe yashakishwaga na Danemark kuko yacuruzaga intwaro mu buryo butemewe.

Polisi irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo imenye abagore bakaswe iyo myanya y’ibanga.

Urubanza rwe ruzongera gusubukurwa tariki ya 28 Nzeli 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa