Kigali

BIRATANGAJE!Amaze imyaka 49 abwiwe ko umwana we yapfuye akivuka none yamubonye akiri muzima[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 3 August 2018 Yasuwe: 3214

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika , mu mujyi wa Missouri umugore w’imyaka 76 y’amavuko yabonye umwana we w’umukobwa akiri muzima , nyuma y’uko kwa muganga bamubwiye ko umwana we yapfuye akimara kumubyara mu mwaka wa 1965 .

Zella Jackson Price wamaze igihe cy’ingana na kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwe azi ko umwana we w’umukobwa yitabye Imana akimubyara , asobanura ko yagize igikomere k’umutima akimara kumenyako yabayeho igihe kitari gito atarera umwana we nk’umubyeyi .

Umukobwa wa Price witwa Melanie Melanie Diane Gilmore avuga ko yamaze igihe kini ashaka nyina wamubyaye mu nda none avuga ko byamutunguye ubwo yasanze inzozi ze zibaye impamo.

Nawe tekereza k’umunsi mukuru w’ubuzima bwawe, umunsi umwana wawe yavutseho bakakubwirako adashobora kubaho ? byonyine kuvumbura ko umwana wawe ari ahandi hantu ku isi ? Ibi nibyo byabaye kuri uyu mugore wo muri Missouri . Uko umutima wakomezaga kumurya nibwo yaje gutekereza cyane, nyuma yaho aza kuvumbura ko umwana we akibaho.

Melanie yakomeje avuga ko yamaze igihe kinini abana n’umuntu bamubwiraga ko ariwe nyina ariko akajya abona amaraso ye n’ayu’uwo muntu bidahura ngo kandi akumva nta rukundo amufitiye cyane nkuko umwana akunda nyina . Uyu mukobwa umaze gukura nibwo yatangiye kuzajya yibaza niba koko uwo bari kumwe ariwe nyina bikamuyobera .

Melanie yakomeje agira ati ” Najyaga ndota nahuye na mama umbyara , nabyuka nkamubura ariko uyu munsi inzozi zabaye impamo kuko nanjye nari mbayeho mpangayitse ”.

Mu gihe abaganga bapimaga ADN z’uyu mwana na nyina ngo barebe neza ko bahuje amaraso , ibizamini byerekanye ko uyu mwana ari uwa Price .

Gusa ngo nubwo uyu mwana w’umukobwa abana n’ubumuga bwo kutumva , mu marenga yagerageje gutanga ubutumwa agira ati ” Ndishimira kuba mbonye uwo nkomokaho , ni umugisha ngize kuko yashoboraga gupfa kera tutabonanye .

Nyina umubyara we avuga ko yabwiwe ko umwana we yapfuye akimara kumubyara , ariko umurambo bamweretse kwa muganga nawe ntabwo yabyemeye neza kuko wasaga n’umaze akanya kanini uvutse, nyuma nibwo yaje kumenya ko umwana we akibaho.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore umaze imyaka 5 aruka inshuro 100 ku munsi yateye benshi...

Umwongerezakazi witwa Rebecca Griffiths ukomoka mu gace ka Maidenhead mu...
12 November 2018 Yasuwe: 835 0

Umwana w’imyaka 12 yiyahuye kubera kunyuzurwa n’abakobwa biganaga

Umwana ukomoka muri USA w’imyaka 12 wakinaga imikino ngororamubiri izwi nka...
12 November 2018 Yasuwe: 571 0

Umupfubuzi umaze kuryamana n’abagore 1,000 yavuze ikintu benshi bakunze...

Umugabo witwa Ryan James w’imyaka 31 ukora akazi ko kuryamana n’abagore...
12 November 2018 Yasuwe: 3299 0

Amafoto yaciye ibintu: Umukobwa yatunguye abantu kubera umwenda yiyambitse...

Amafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga turasangamo umukobwa wambaye...
12 November 2018 Yasuwe: 2791 0

Amafoto yaciye ibintu: Umuhanzikazi Asinah yongeye gushyira hanze ifoto...

Mu mafoto yaciye ibintu turasangamo ifoto ya Asinah yambaye imyambaro...
11 November 2018 Yasuwe: 4569 0

Icyamamare cyahawe urw’amenyo kubera amafoto akurura abagabo cyashyize...

Umwongerezakazi witwa Gabby Allen wamamaye cyane mu marushanwa azwi nka...
11 November 2018 Yasuwe: 3137 0