skol
fortebet

Biratangaje:Umukecuru w’imyaka 70 atwite inda y’imvutsi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 21, May 2018

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 70 witwa Maria de la Luz ukomoka ahitwa Sinaloa mu gihugu cya Mexique yatangaje ko atwite benshi barumirwa ndetse abanyamakuru barabihakana kugeza aberetse impapuro zo kwa muganga.

Sponsored Ad

Nubwo abahanga mu byerekeye ubuzima bavuga ko imyaka yo gucura ari kuva kuri 45 kumanura,uyu mukecuru yabahinyuje ndetse yatangaje ko atwite inda y’amezi 6.

Maria de la Cruz w’imyaka 70 aratwite

Uyu mukecuru yakoze amateka yo kuba ariwe muntu ukuze kurusha abandi utwite ndetse azaca agahigo ko kuba umuntu ukuze kurusha abandi ku isi ubashije kubyara nyuma ya Sara uvugwa muri Bibiliya.

Maria de la Luz yagowe no kwemeza abanyamakuru ko atwite ndetse yaberetse ibyemezo yahawe n’abaganga babona kwemera ko avuga ukuri.

Uyu mukecuruagiye kubyara umwana wa 8 ndetse inkuru yo gutwita kwe yamamaye mu bitangazamakuru byinshi ku isi.

Uyu mukecuru yabwiye abanyamakuru ko uretse bo bari babihakanye,n’abaganga ntibahise babyemera kugeza ubwo bamusuzumye bagasanga inda ni nyarwego ndetse ifite amezi 3.

Maria de la Luz nawe yatinze kwiyumvisha ko atwite kuko yabanje kujya aruka,akagira isereri ndetse akabona ibimenyetso nk’iby’umugore kugeza ubwo yafashe umwanzuro wo kwerekeza kwa muganga.

Ibyemezo bigaragaza ko de la Cruz atwite

Maria de la Cruz yakuyeho agahigo kari gafitwe na Maria Del Carmen Bousada De Larawabyaye afite imyaka 66 n’iminsi 358.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa