skol
fortebet

Biratangaje:Umwana w’imyaka 8 avuga indimi 32 zitandukanye

Yanditswe: Wednesday 02, May 2018

Sponsored Ad

Benshi ntibashidikanyije ko Ankjaer Norgaard ariwe mwana w’umuhanga kurusha abandi ku isi, nyuma y’uko bimenyekanye ko avuga adategwa indimi zigera kuri 32.

Sponsored Ad

Uyu mwana muto w’umuhungu ukomoka muri Denmark yatunguye isi yose kubera ubuhanga budasanzwe afite mu ndimi aho avuga izigera kuri 32 zose ndetse adategwa.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru,yavuze ko nawe byamutunguye gusa abona kuvaga indimi nyinshi yarabivukanye, kuko yiga ururimi mu kanya gato akaba ararumenye.

Yagize ati “Sinabisobanura,byaje mu buryo ntamenya.Namenye icyarabu mu byumweru 2 gusa,igiswahili cyarangoye kuko nacyize ibyumweru 7.Iyo bigeze ku kwiga indimi mbimenya ku buryo bworoshye.Icyo navumbuye ni uko indimi zose zidatandukanye cyane.Iyo uzi amagambo menshi mu ndimi zitandukanye, bigufasha kumenya izindi.

Ku myaka 8 yonyine,kaminuza ya Copenhagen yashatse kumuha buruse,ababyeyi be baranga bavuga ko ku myaka ye atabasha kugira ubumenyi mbonezamubano ndetse bo bahisemo kumushyira mu mashuli abanza ngo abanze amenye kubana n’urungano rwe.

Uyu mwana avuga indimi zirimo: Afrikaans, Arabic, Bengali, Danish, Dutch, English, Flemish, German, Greek, Hebrew, Hindi, Hungarian, Indonesian, Italian, Japanese, Korean, Malaysian, Chinese, Maori, Norwegian, Portuguese, Russian, Spanish, Punjabi, Swahili, Swedish, Urdu, Vietnamese, Yiddish, Zulu na Quechua.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa