skol
fortebet

BIRATANGAJE!Yatse gatanya atandukana n’umugore bamaranye imyaka 15 babyaranye n’abana 4 akora ubukwe n’umugorwe w’imyaka 53[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Cosmas Chileshe w’imyaka 41 y’amvuko wo mugihugu cya Zambia yakoze ubukwe n’umugore w’imyaka 53 y’amavuko mu birori byabereye mu mujyi wa Lusaka.

Sponsored Ad


Cosmas Chileshe yakoze ubukwe na Maureen Nkandu w’imyaka 53 y’amavuko, Uyu mugabo Cosmas Chileshe yari asanzwe afite umugore babanaga muburyo bwemewe n’amategeko bari bamaranye imyaka 15 nk’umugore n’umugabo ndetse bari bafitanye abana Bane babyaranye.

Uyu mugabo ngo yari amaze igihe gito yatse gatanya gusa ngo umugore we ntiyigeze amenya icyo iyo gatanya yari igamije, Cosmas Chileshe akimara kubona gatanya ngo nibwo yatangiye kugaragaza urukundo rwe n’uyu mugore bakoze ubukwe bagasezerana kubana akaramata.

Iby’urukundo rwa Cosmas Chileshe n’uyu mugore, Maureen Nkandu bikimara gutangazwa abantu benshi ntibabivuzeho rumwe kumbuga nkoranyambaga, aho abenshi bagayaga uyu mugabo utaye umugore n’urubyaro akaba agiye gukora ubukwe nundi mugore.

Uyu mugabo Cosmas Chileshe, yatangaje ko kuri we ibyo abantu bamuvuga ntacyo byahindura kurukundo rwe kuko ngo yakunze kandi urukundo rukaba rujya aho rushaka, yagize ati “Umugore wanjye wa mbere ntabwo yari umugore, ni umugore nari naribeshyeho niyo mpamvu natandukanye nawe ngashyingiranwa na Maureen”.

Naho uyu mugore Maureen nawe avugako anezerewe cyane kuba abonye umugabo w’inzozi, ngo abavugako asenye urwabandi ntabwo abitayeho kuko yabonye umugabo yifuzaga kandi akabona ariwe bakwiranye.

Cosmas Chileshe, ubusanzwe ngo ni umuvugabutumwa bw’ijambo ry’Imana, yabayeho umunyamakuru ndetse aba n’umwe mubayobozi bakomeye mugihugu cya Zambia, Uyu mugore Maureen Nkandu nawe ngo yahoze ari umunyamakuru kuri ubu akaba yabaga mugihugu cya Afurika y’epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa