skol
fortebet

Bishop Rugagi yifotoreje imbere y’indege yifuza kuzagura[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 10, Sep 2018

Sponsored Ad

Umushumba w’itorero rya Redeemed Gospel Church, Rugagi Innocent yifotoje amafoto ari kumwe n’indege nziza cyane bivugwa ko agiye kugura muri Amerika bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,Rugagi Innocent amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari yaragiye kureba iyi ndege yatangaje ko yifuza kuzagura.

Mu kwezi kwa Gicurasi nibwo Bishop Rugagi yavuze ko yizeye adashidikanya ko azagura indege,cyane ko aricyo gisobanuro cyo kwizera none byarangiye agiye kubaza ibiciro byayo ngo ashake amafaranga ayigure.

Bishop Rugagi yavuze ko umuntu wese ukiriho, aba ari umukandida wo gukorerwa ibitangaza n’Imana none birangiye agiye kugura indege nkuko amakuru atugeraho abivuga.

Kuri iki cyumweru tariki ya 09 Nzeri 2018, Rugagi yabwiye abakiristo be ko avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,ku ruganda rwa Boeing ajyanywe no kubaza igiciro cy’indege yifuza kugura.

Nubwo Rugagi Innocent yifuza kugura indege,ntabwo arabasha kubaka urusengero kuko amaze iminsi ahurira n’abayoboke be muri Serena Hotel,nyuma y’aho urusengero rwe rufunzwe kubera rutari rwujuje ibyangombwa.


Ibitekerezo

  • Ngaho namwe mundebere uyu wiyita "umukozi w’imana".Aho kwigana Yesu ngo ajye mu mihanda abwirize abantu kwitegura umunsi w’imperuka,yirirwa agenda isi ajya gushaka indege azagura.Amafaranga ayakura he?Nta handi ni mu mifuka y’abayoboke be.Mu gihe Yesu yasabye abigishwa be bose gukorera imana ku buntu.Byisomere muli Matayo 10:8.Aho nsengera,twese tujya mu nzira tukabwiriza ubwami bw’imana ku buntu.Bible isaba abakristu kutagira uwo baremerera,ahubwo bakikorera (2 Abatesaloniki 3:8).Imana nijya kurimbura abantu babi ku munsi w’imperuka,izahera kuli aba barya amafaranga y’abantu.

    Ark c uretse ibintu byo kubeshya, muri iki kinyejana ntawuhaguruka i Kigali ngo agité kureba indege ashaka kugura. Ikoranabuhanga ribiguha mu isegonda utagombye gutega. Aba yibereye mu KURYA UMUNGARA. YABANJE AKUBAKA URUSENGERO. Urumva ko icyo ashaka gukora UBUCURUZI ( AIR BUS itwara abantu benshi).

    Rugagi ni umutekamutwe, ziriya ndege ntizikigenda. Murabona ko ari muri Muséum ya Boeing. Izi ndege zifite Hélices ntizigikoreshwa, kereka muri DR CONGO wenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa