skol
fortebet

Biteye Agahinda!Uyu mugore yishwe urwagashinyaguro na Pasiteri waruri mu migenzo y’idini[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 12, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Biteye agahinda, pasiteri w’idini ryitwa The Celestine yafashwe ashinjwa kwica umugore ngo ari mu migenzo y’idini.

Sponsored Ad

Iri dini riri ahitwa Ozuri, Adavi muri leta ya Kogi. Uyu mugabo witwa Segun yafatanywe n’abahungu be nyuma yo kwica uyu umugore bamukuye muri hoteli yitwa Hollywood iri Adavi.

Uyu mupasiteri yafatanywe na bamwe mu bayoboke be na bo bashinjwa ubufatanyacyaha. Mike ndetse na Stephen abahungu b’uyu mupasiteri ni bo bashinjwa gufatanya na we.

Umurambo we wabonwe wakuweho bimwe mu bice bye by’umubiri

Nyuma yo kwica uyu mugore bamukuyeho bimwe mu bice by’umubiri babishyira ahazwi nko kuri aritari mu rusengero noneho ibisigaye babishyingura mu gihuru kiri iruhande rw’urusengero. Nkuko raporo zibitangaza ngo uyu mukobwa nta muntu n’umwe wari umuzi muri ako gace ka Kogi.

Na none nkuko byemejwe n’abahungu b’uyu mupasiteri bafatanyije icyaha, ngo yabatumye kumuzanira uyu mugore nyuma akaza kubaha amafaranga agera ku N700,000.00.

Aba bose bashinjwa bajyanywe kubazwa iby’icyi cyaha ahitwa Uhondo muri Ogaminana ho muri Adavi mu gihe ibice by’umubiri by’uyu mugore witwa Mercy Moses byajyanywe mu bitaro biri ahitwa Okene kugira ngo babisuzume. Nyuma yo gufata Mike ndetse na Stephen polisi yaje gufata Segun wari wahise ahungira mu gace baturanye akibona bafashe abahungu be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa